Ku wa 7 Mata 2022, havuzwe inkuru y’uko ahagana saa sita z’amanywa mu rugo rw’umuturage witwa Twagira mu Karere ka Kicukiro haturikiye gerenade igakomeretsa umwana w’umukobwa.
Inzego z’umutekano zahise zitangira iperereza kugira ngo hamenyekane byinshi kuri iyi gerenade yaturikiye mu rugo rw’uwo muturage utuye mu Mudugudu w’Indakemwa, Akagari ka Nyakabanda mu Murenge wa Niboye, Akarere ka Kicukiro.
Amakuru dukesha igihe avuga ko ibyavuye mu iperereza ryakozwe ku bufatanye bw’inzego z’umutekano byagaragaje ko iyo gerenade iheruka yari isanzwe iba mu rugo yaturikiyemo.
Bivugwa ko ba nyir’urugo batari bazi ko ari igisasu ahubwo bagifataga nk’igikoresho cy’ubwubatsi. Abana baje kugikinisha kiraturika gikomeretsa umwe.
Uwataye amakuru I yagize ati “Guturika kw’icyo gisasu ntaho bihuriye n’ibyari byatangajwe mbere mu binyamakuru bitandukanye ko icyo gisasu cyari cyatewe n’umuntu kigamije kugira uwo gihitana.”
Inzego z’umutekano zitangaza ko hakomeje gukorwa iperereza hanakurikiranwa ubuzima bw’umwana iyo grenade yaturikanye urimo kwitabwaho n’abaganga.
Umwana wo muri urwo rugo wakomeretse yajyanywe kuvurirwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube