Umunsi w’itora rya Perezida wa Repubulika n’iry’Abadepite 53 batorerwa kuri lisiti y’amazina ndakuka, y’abakandida batangwa n’imitwe ya politiki cyangwa biyamamaza ku giti cyabo, ni tariki ya 15 Nyakanga 2024.
Ibi byasohotse mu Iteka rya Perezida n° 077/01 ryo ku wa 11/12/2023 ryerekeye amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.
Ku Banyarwanda batorera hanze y’u Rwanda, umunsi w’ayo matora uzaba ari ku Cyumweru, tariki ya 14 Nyakanga 2024.
Mu ngingo ya 3 y’iri tegeko havuga ko umunsi w’itora ry’Abadepite batorwa n’inzego zihariye, azaba tariki ya 16 Nyakanga 2024, ni umunsi w’itora ry’Abadepite 24 b’abagore batorwa n’inzego zihariye, hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu; iry’Abadepite babiri batorwa n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, n’iry’Umudepite umwe utorwa n’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga.
Mu ngingo ya kane havuga igihe cyo gutangira no gusoza kwiyamamaza, ko igikorwa cyo kwiyamamaza kw’abakandida mu itora rya Perezida wa Repubulika no mu itora ry’Abadepite, kizatangira tariki ya 22 Kamena 2024, aho kwiyamamaza bibera.
Ku bakandida batorwamo Perezida wa Repubulika n’abatorwamo Abadepite 53 batorerwa kuri lisiti y’amazina ndakuka y’abakandida batangwa n’imitwe ya politiki no ku bakandida biyamamaza ku giti cyabo, igikorwa cyo kwiyamamaza gisozwa ku buryo bukurikira:
Tariki ya 12 Nyakanga 2024, y’aho kwiyamamaza bibera hanze y’u Rwanda, tariki ya 13 Nyakanga 2024, imbere mu Gihugu, ku bakandida batorwamo Abadepite n’inzego zihariye, igikorwa cyo kwiyamamaza kizasozwa tariki ya 13 Nyakanga 2024.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900.