Hamenyekanye umukino wambere ‘Mukansanga Salima’ azasifura mu gikombe cy’Isi.

Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwandakazi Mukasanga Salima umaze gukora izina rikomye mu gusifura umupira w’amaguru ndetse ubu akaba ari mu gihugu cya Qatar aho ari mu bagore batatu bazasifura igikombe cy’isi,ubu hamaze kumenyekana umukino we wambere muri iki gikombe.

Ku munsi wejo ku cyumweru nibwo habaye ibirori byo gufungura iki gikombe ku mugararagaro nyuma kiza gukurikirwa n’umukino wafunguye iri rushanwa wahuje igihugu cya Qatar cya kiriye iri rushanwa na Ecuador umukino urangira ari ibitego 2-0 bya Ecuador.

Salima ari mu itsinda ry’abasifuzi bazasifura umukino wo mu itsinda D wo u Bufaransa buzakinamo na Australia ejo ku wa Kabiri tariki ya 22 Ugushyingo saa 21h.

Mukansanga azaba ari umusifuzi wa kane mu gihe umusifuzi wa mbere azaba ari umunya-Afurika y’Epfo Victor Gomes kimwe n’umusifuzi wa mbere w’igitambaro, umusifuzi wa 2 w’igitambaro azaba ari umunya-Lesotho, Souru Phatsone.

Si ubwambere asifuye imikono mpuzamahaganga y’abagabo muri ruhago kuko Mukansanga  aherutse gusifura igikombe cy’Afurika cy’abagabo giheruka kubera muri Cameroun aho yari umusifuzi wo hagati ndetse akaba yaritwaye neza.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *