Mu biteza impanuka zo mu muhanda harimo kuba abatwara ibinyabiziga n’abakoresha umuhanda muri rusange baba badasobanukiwe neza amategeko y’umuhanda.
SSP Irere René Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA ku birebana n’impanuka zo mu muhanda zongeye kuzamuka.
Yavuze ko barimo kureba uburyo umwana yazajya yigishwa ariya mategeko bitewe n’urwego ariho, uko agenda azamuka agakurana ubwo bumenyi.
Ati: “… azagera cya gihe cyo gutwara ikinyabiziga cyangwa no gukorera uruhushya rwo gutwara hari urwego ariho”.
Yakomeje avuga ko barimo no gukorana n’ibigo byigisha imodoka ndetse n’amategeko y’umuhanda kugira ngo imyigishirize ivugururwe, dore ko hari abinjira muri uyu mwuga wo kwigisha badafite ikigaragaza ko bafite ubwo bumenyi ndetse no mu masomo atangwa hakaba harimo ibyo birengagiza ntibabyigishe abanyeshuri ubu bikaba biri mu biteza impanuka.
Ati: “… turimo kubikoranaho kugira ngo umuntu azajye atangira uriya mwuga hari urwego ariho anabifitiye ubwo burenganzira”.
SSP Irere asaba n’abize imodoka guhora bihugura ku mategeko y’umuhanda n’ igihe umuntu abonye uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga (permit) agatwara ikinyabiziga abanje kugenda yimenyereza gahora gahoro.
Ati: “Ntabwo ushobora kuba wabonye uruhushya mu cyumweru gishize ngo nurangiza uvuge ngo urakora urugendo rwa Nyagatare, rurerure rungana gutyo. Burya urugendo urwo ari rwo rwose rurategurwa, rutegurwa mbere y’uko uhaguruka, mu rugendo ubwarwo ndetse na nyuma yaho”.
Yongeyeho ati: “Impanuka nyinshi twagiye tubona, twagiye dusanga byatewe n’uko umuntu atigeze afata umwanya we ngo avuge ngo kuva aha kugera aha birantwara umwanya ungana gutya, ndahaguruka iki gihe, akareba n’ikinyabiziga cye niba cyujuje ibyangombwa”.
SSP Irere René Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda yatanze ishusho y’uko impanuka zihagze kuri ubu mu Gihugu, avuga ko Umujyi wa Kigali wihariye 69%, ukurikirwa n’Intara y’Amajyepfo ifite 13%, Intara y’Iburasirazuba ikaza ku mwanya wa gatatu.
Ati: “Impanuka ziba mu Mujyi wa Kigali zihariye 69% kubera urujya n’uruza rw’abantu benshi bitewe n’uko ukomeje kugenda uturwa umunsi ku wundi n’ibinyabiziga bikagenda byiyongera”.
Yongeyeho ati: “Amajyepfo na yo asa nk’aho afite umwihariko; abagenda muri biriya bice bazi imiterere y’umuhanda uko imeze nko kuva i Kigali ujya i Muhanga, iyo ugeze mu bice bya za Kamonyi, za Muhanga ubona ko hari ahantu hari amakorosi, na yo iyo abantu bayiciyemo nabi bishobora kubagiraho ingaruka. Iyo urenze za Muhanga, za Huye, umuhanda urarambuye, iyo rero abatwaye ibinyabiziga batabyitwararitse bibateza ibibazo”.
Naho ku bijyanye n’Intara y’Iburasirazuba, yavuze ko biterwa n’uko abatwara ibinyabiziga birara kubera imihanda y’umurambi bagakoresha umuvuduko mwinshi.
SSP Irere yagaragaje ko bakibona abakora amakosa yo mu muhanda benshi nk’uko biba byagaragajwe n’amashuhso ya “camera” zo ku mihanda, aho mu cyumweru babona abarenga 500.
Bamwe mu bakoresha umuhanda barimo abagenzi n’abatwara ibinyabiziga bagaragaza ko mu biteza impanuka harimo kuba imihanda ari mito ariko batakwirengagiza ko hari n’abagira uburangare, hakaba n’abatwara ibinyabiziga basinze.
Src:Imvahonshya