Haringingo Christian Francis umutoza wa Rayons Sport Mushya ati:”Intego ni ugutwara ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda.”

Umutoza mushya wa Rayons Sport Haringingo Christian Francis waje avuye muri mukeba Kiyovu Sport,nyuma y’uko ikipe ye Rayon Sports itangiye imyitozo ku wa 22 Nyakanga 2022, yitegura umwaka w’imikino wa 2022-2023, yatangajeko gahunda bafite ari ugutwara ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda. rw’imisozi igihumbi.

Ibi umutoza mukuru wa Rayon Sports, yabitangaje mu gihe benshi bavuga ko iyi kipe yaguze abakinnyi benshi bakiri bato kandi batanaturutse no mu makipe akomeye, ariko kuri we avuga ko akurikije abakinnyi afite, gahunda ari ugutwara ibikombe nibura bibiri bisanzwe bikinirwa mu Rwanda.

Yagize ati “Intego zanjye ni ugutwara ibikombe byose, yaba icya shampiyona ndetse n’Igikombe cy’amahoro. Umwaka ushize twakoze ibishoboka byose turakibura, nkeka ko ari ubunararibonye umuntu yabonye (ubwo yatozaga Kiyovu Sports), ariko urebye ikipe dufite n’abakinnyi dufite n’abo tugiye kuzana, intego zo gutwara igikombe cya shampiyona n’icy’Amahoro zirashoboka.”

Abakunzi biyi kipe ifite abafana benshi kurusha indi kipe iyari yose mu Rwanda banyotewe n’igikombe ndore ko baheruka gutwara igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2018-2019,dore ko umwaka ushize w’imikino wa 2021-2022 yasoreje ku mwanya wa kane n’amanota 48.

Biteganyijwe ko mu Rwanda umwaka w’imikino mu mupira w’amaguru uzatangira tariki 14 Kanama 2022, hakinwa umukino w’igikombe kiruta ibindi mu gihe shampiyona y’icyiciro cya mbere izatangira tariki 19 Kanama 2022.

Abakunzi ba Rayon Sports bayitegerejeho byinshiAbakunzi b’ikipe ya Rayons Sport bakunze kwitabira imyitozo ku kibuga isanzwe ikoreraho mu Nzove.

Imyitozo bayigeze kure

AMAFOTO - Nk'umutoza mukuru, Haringingo Francis yatangije imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports yitegura umwaka w'imikino wa 2022-2023 - RUSHYASHYAHaringingo Christian Francis, avuga ko gahunda bafite ari ugutwara ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *