Haringingo Francis yasabye itangazamakuru kuba abanyamwuga bakarinda ibihuha kuko byica umupira.
Ibi uyu mutoza yabitangaje nyuma y’uko mu cyumweru gushize haje inkuru y’uko yaba yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma yo gufatirwa mu cyuho yakira ruswa ya miliyoni 6 kugira ngo azitsindishe umukino wari kumuhuza na APR FC wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 14 Gicurasi 2022.
Yagize ati “mbere y’uko mumbaza ibibazo, ndangira ngo mvuge gato, ndashaka kubasaba itangazamakuru mu Rwanda ryateye imbere, ndebye uburyo radiyo ari nyinshi kandi ibiganiro bya siporo babiha umwanya, birababaje kubona umuntu ashobora kugenda akavuga ibintu bitari ibinyamwuga nta gihamya na kimwe afite, kuri radio cyangwa bakandika ibintu ntazi uko bimeze.”
“Ngo umutoza turabizi ko bamuguze, baguze staff technique turabizi, umutoza abuza abakinnyi gukina, nta gikombe ashaka, ibyo ni ibintu bidaha ishema itangazamakuru cyangwa umupira w’amaguru mu Rwanda.”
Yahise akomoza ku buryo bavuze ngo arafunzwe azira ruswa kandi nta gihamya na kimwe afite ahubwo ari ugusebya umuntu kugira ngo izina rye ryanduzwe.
Ati “umuntu akavuga ngo umutoza arafunzwe, ngo bamufatanye amafaranga, ibyo ni ibintu bimwe byanduza umupira, ndabizi ko mufite abavandimwe mu mupira, harimo ibyo kwica mu mutwe (mind game) ariko hariho n’ibindi bintu byo gusebya, umuntu agafata umwanya akavuga ngo umukinnyi w’ikipe y’igihugu umutoza amubuza gukina, ngo umutoza nta gikombe ashaka.”
Yasabye abanyamakuru kuba abanyamwuga kuko mu gihe cyose amaze muri shampiyona yagiye avugwa yaba ibyiza yakoze cyangwa ibibi ariko kuri iyi nshuro ahamya ko ababikoze barengereye.
Ati “ikintu mbasaba sinanze ko abantu bavuga ariko tube abanyamwuga, maze igihe muri iyi shampiyona, itangazamakuru riramvuga bakavuga ibyo nakoze byiza n’ibibi, simbyanze, ariko sinumva ukuntu umuntu ashobora kwicara akavuga ngo umuntu bamuguze (…) tube abanyamwuga, nta hantu na hamwe umupira ushobora gutera imbere itangazamakuru ritabigizemo uruhare kandi mu Rwanda murabishoboye.”
Ibyatangajwe kuri uyu mutoza byafashwe mu buryo butandukanye, hari abavuze ko byakozwe na APR FC mu rwego rwo kwica mu mutwe Kiyovu Sports bahanganiye igikombe, ni mu gihe hari n’abemezaga ko byabaye. Nyuma yo gutsinda APR FC, Kiyovu Sports iranganya nayo amanota 60 ni mu gihe hasigaye imikino 3 ngo shampiyona isozwe.
Nyuma y’uyu mukino warangiye awutsinze ku bitego 2-1, Francis mbere yo kuvugana n’itangazamakuru yababwiye ko hari ubutumwa yifuza gutambutsa.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900