Shaddy Boo usanzwe ufite amazina ye nyirizina Mbabazi Shadia yaraye yegukanye igihembo cy’uhiga abandi mu gukurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu mugore w’abana 2 akaba amaze kuba icyamamare ku mbuga nkoranyambaga ndetse mu minsi ishize akaba yarujuje miliyoni y’abamukurikira kuri Instagram,aho umuhango wo gutanga ibi hembo wabereye muri muri Century Park Nyarutarama kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Werurwe 2022
Si Shaddy Boo gusa wahawe igihembo kuko hari nabandi bazwi batandukanye mu myidagaduro yo mu Rwanda bahawe ibihembo barimo Mudakikwa Pamela bahawe ibihembo aho uyu mubyeyi yabaye uhiga abandi mu kuvuga rikijyana kuri Twitter, Niwemwiza Année Marie yabaye uhiga abandi mu banyamakuru bavuga rikijyana bakora kuri radio,Nizeyimana Luckman aba umunyamakuru wo kuri televiziyo uvuga rikijyana mu gihe Butera Knowless yabaye umuhanzi uvuga rikijyana.
Niyitegeka Gracien uzwi nka Papa Sava yahawe igihembo cy’umukinnyi wa filime uvuga rikijyana,Mutesi Jolly yahawe igihembo nk’umuntu uvuga rikijyana mwiza kandi uberwa , Mugisha Emmanuel wamenyekanye nka Clapton Kibonge yahawe icy’umunyarwenya mwiza uvuga rikijyana.
Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago yabaye umuntu utegura ibiganiro kuri Youtube uhiga abandi ,ni mu gihe uhanga uvuga rikijyana yabaye Niyitanga Olivier washinze inzu y’imideli ya Tanga Designs.
Ikigo KCN Ltd nicyo cyateguye iyi hagunda aho gutanga ibi bihembo bibaye ku nshuro ya mbere,bikaba byateguwe mu rwego rwa gushyigikira no guteza imbere abashoboye gukoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda n’abandi bavuga rikijyana mu byiciro bitandukanye.
Am G The Black ndetse na JP Zed ni abahanzi basusurukije ibi biroro.
Clapton yaserukanye n’umukinnyi wa filime mugenzi we Rosine Bazongere
Niyitegeka Gratien ‘Papa Sava’ yari yabukereye
Ifoto igaragaza bamwe mubegukanye ibihembo
Abaririmbyi n’abacuranzi bafashije JP Zed gususurutsa benshi