Hatangajwe igihe Charles III azatangazwa nk’umwami mushya w’Ubwongereza

Nyuma yuho Umwamikazi Elisabeth atangiye agomba guhita azimbuzwa nuwarazwe ingoma ariwe Charles, wahoze ari Igikomangoma cya Wales.

Uyu muhango byitezwe ko uzaba  ku wa gatandatu aho Charles azaba atangazwa ku mugaragaro nk’Umwami mushya.

Ibi bizabera mu ngoro ya St James’s Palace i London, imbere y’itsinda ry’umuhango rizwi nk’Akanama ko kuzamura mu bwami cyangwa Accession Council.

Aka kanama kagizwe n’abagize Akanama k’Abiru cyangwa Privy Council – itsinda ry’abadepite bo ku rwego rwo hejuru, bo mu gihe cyashize n’abari mu mirimo ubu, n’abandi bantu bakomeye bo mu nzego zitandukanye (peers) – hamwe n’abandi bategetsi bamwe bo muri leta, aba ambasaderi ba Commonwealth, n’umukuru w’umujyi wa London.

Abantu barenga 700 urebye baba bemerewe kwitabira, ariko kubera ko biba abantu batamaze igihe kirekire bazi iyo gahunda, umubare nyawo ushobora kuba muto cyane. Mu kwimika umwami guheruka kwo mu mwaka wa 1952, abantu hafi 200 ni bo bitabiriye.

Muri iyo nama, gutanga kw’Umwamikazi Elizabeth II kuzatangazwa n’Umukuru w’Akanama k’Abiru (muri iki gihe ni Depite Penny Mordaunt), nuko kwimikwa bisomwe mu ijwi riranguruye.

Amagambo asomwa mu kwimikwa ashobora guhinduka, ariko bijyanye n’umugenzo, yagiye aba urukurikirane rw’amasengesho no gusezeranya ibizakorwa, gushima umwami wabanje no kwizeza ubufasha umwami mushya.

Nuko uku kwimikwa kugashyirwaho umukono n’abategetsi bamwe bakomeye barimo minisitiri w’intebe, Musenyeri mukuru wa Canterbury, n’umutegetsi mukuru wo muri leta – ushyirwaho n’ubwami ku nama bugiriwe na minisitiri w’intebe – uzwi nka Lord Chancellor.

Cyo kimwe n’uko bigenda muri iyi mihango yose, hazabaho kurangamira igishobora kuba cyarahinduwe, cyarongewemo cyangwa cyaravuguruwe, nk’ikimenyetso cy’ubwami bushya.

Umwami Charles III yasimbuye nyina Elisabeth IICharles III Umwami mushya w’Ubwongereza

Src:BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *