Havumbuwe igitabo cyo muri Bibiliya cyahishwe

Ubushakashatsi bumaze iminsi bukorwa n’abahanga muri Siyansi bwagaragaje ko  havumbuwe  inyandiko zo mu Gitabo cya Bibiliya mu Isezerano rya Kera zatakaye mu myaka 1500 ishize ariko zanditswe mbere y’uko icyo gitabo gikwirakwizwa.

Grigory Kessel umuhanga mu Bushakashatsi bw’Amateka n’Umuco,wo mu Kigo cy’Ubushakashatsi cya Austrian Academy of Sciences (Österreichische Akademie der Wissenschaften), ni we wakoze ubwo bushakashatsi butangazwa ku Rubuga rwa New Testament Studies.

Uyu mugabo yatangaje ko izo nyandiko zavumbuwe ari iz’igitabo cyo muri Bibiliya kitavuzwe kigizwe n’impapuro eshatu, zikaba zaratakaye kitarahabwa izina.

Yongeye ho ko hakoreshejwe ubufotozi bwifashishwa n’abashakashatsi (Ultraviolet Photography) mu kubona neza inyandiko zo mu gihe cya kera kugira ngo izo nyandiko zivumburwe.

Yagaragaje kandi ko uko izo mpapuro zari zanditse muri rumwe mu ndimi enye za kera zakoreshwaga mu nsengero za gikirisitu zo mu bari batuye mu Burasirazuba bw’Isi.

Grigory avuga ko izo nyandiko zari zaranditswe ubwa kabiri (double palimpsest), bigaragaza ko iz’umwimerere zari zarakuwe muri Bibiliya zisimbuzwa ikindi gitabo mbere y’uko itangira gukoreshwa.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *