Hiti:Grace izina ryahawe inkubi y’umuyaga waje nyuma y’umutingito ukomeye wabangamiye ubutabazi.

Umuyaga wiswe Grace wabangamiye  Ibikorwa by’ubutabazi byakurikiye umutingito w’isi wibasiye Haïti ku wa gatandatu byakomwe mu nkokora n’imvura nyinshi yatewe nuyu muyaga.

Ibihumbi by’abantu, bisigaye nta hantu bafite ho kuba nyuma y’umutingito ukomeye , byabasabye gufata icyemezo niba baguma aho babaye bari bitwikiriye iby’amaburakindi cyangwa bakarwimesamo bagasubira kwikinga mu nyubako zangijwe n’umutingito.Abantu basaga 1,419 ni bo bazwi ko bapfiriye muri uwo mutingito wari ku gipimo cya 7.2.

Ibihumbi 6,900 byabantu byarakomeretse, naho abandi batazwi umubare baracyaburiwe irengero.

Crises in Haiti leave women and girls ever more vulnerable | UNFPA - United  Nations Population Fund

Tariki 17 kanama Kuri uyu wa kabiri, ku isaha ya saa mbili za mu gitondo (8h)  ni bwo umuyaga Grace – wazamuwe ugashyirwa mu cyiciro cy’imiyaga ikomeye uvuye ku woroheje – wari uri mu burengerazuba bw’umujyi wa Les Cayes uhuha werekeza mu burengerazuba ugana muri Jamaica, nkuko bivugwa n’ikigo cy’Amerika kigenzura imiyaga, US National Hurricane Center (NHC).

 Ikigo NHC Mbere yaho, cyari cyagereranyije ko umuyaga Grace ushobora guteza amazi y’imvura agera kuri santimetero (cm) 25 mu karere kaba kashegeshwe kurusha utundi. Hari ubwoba ko umwuzure ukomeye ushobora guteza inkangu.

Twitter, y’ikigo cya Haïti cyo guhangana n’ibiza cyashishikarije “abaturanyi beza bafite ikirere kitahuye n’ikibazo” gufasha mu gucumbikira abataye ingo zabo.

Ingo, insengero n’amashuri, ni zimwe mu nyubako zahananuwe n’umutingito. Ibitaro bimwe byarengewe ubushobozi ndetse bisigara bicyeneye imiti n’ibindi bikoresho mu gihe byari bigowe no kuvura abakomeretse.

Helping communities in Haiti recover from Hurricane Matthew | UNICEF

Mu myaka ishize, Haïti yibasiwe n’urukurikirane rw’ibiza, birimo n’inkubi y’umuyaga Matthew mu 2016.

Mu 2010 habaye umutingito wishe abarenga 200,000 ,Umutingito wa mbere wishe abantu benshi cyane muri Haïti ni uwo mu  ukanangiza byinshi mu bikorwa-remezo, ndetse ukajegajeza ubukungu bw’iki gihugu gisanzwe ari cyo cya mbere gicyennye cyane ku mugabane w’Amerika.

src:BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *