Mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Werurwe 2022, umugabo w’imyaka 65 n’umugore we w’imyaka 72 b’i Rusatira mu Karere ka Huye basanzwe bapfuye, bari mu gitaka ndetse no mu byatsi byamanuwe n’umuvu.
Abababonye bavuga ko bitegereje babona baba batwawe n’umuvu, waturutse ku mvura nyinshi cyane yaguye mu mugoroba w’ejo ku Cyumweru tariki ya 13 Werurwe 2021.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusatira, Constantin Kalisa, na we avuga ko n’ubwo nta muganga uremeza icyo aba bantu bazize, ukurikije uko babasanze bashobora kuba barushijwe imbaraga n’amazi y’imvura yari menshi cyane, hanyuma akabajyana muri ruhurura, ari na yo yabatwaye hanyuma bagapfa.
Imirambo yabo yasanzwe mu Mudugudu w’Umuremera mu Kagari ka Kirihura, ngo bakaba bari bavuye ku itabaro ahitwa i Mara mu Murenge wa Ruhashya.
Gitifu Kalisa agira ati “Imirambo yabo igiye kujyanwa ku bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) kugira ngo bapimwe, barebe icyo bazize nyakuri.”
Anavuga ko imvura yaraye iguye yari nyinshi cyane ku buryo uretse bariya babiri yahitanye, hari n’inzu ataramenya umubare neza zasenyutse, ariko igikomeye ngo ni abantu bapfuye.
Agira ati “Ndihanganisha umuryango wabuze ababo, nkanasaba abantu kugama igihe harimo kugwa imvura nyinshi, kuko amagara araseseka ariko ntayorwa.”
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube