Huye: Umukobwa akurikiranweho gusambanya umwana w’umuhungu

Ku wa 29 Kanama 2022 Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye bwakiriye dosiye bukurikiranyemo umukobwa w’imyaka 20 ukekwaho kuba ku itariki ya 18/08/2022 yarasambanije umwana w’umuhungu w’imyaka 10 mu Mudugudu wa Rurenge, Akagari ka Kibu, Umurenge wa Mugombwa , Akarere ka Gisagara.

Mu ibazwa rye nk’uko tubikesha Ubushinjacyaha Bukuru, ukekwa wari uturanye n’aho uwo mwana yabaga kwa nyirakuru, avuga ko yamuhamagaye avuye kuvoma akamujyana mu cyumba cye akamusambanya, akavuga ko yabitewe n’uko yabishakaga abisabira imbabazi.

Icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cya burundu , hashingiwe ku biteganywa mu ngingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

src:Bwiza

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *