I Masoro mu Karere ka Gasabo hatahuwe uruganda rukora inzoga zitujuje

Polisi y’u Rwanda yatahuye i Masoro mu Karere ka Gasabo uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge zirimo iyitwa Impamo n’Umutuzo, ihita inarufunga.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Nyakanga 2023, ni bwo polisi yeretse itangazamakuru uru ruganda rwitwa Sanyuka, rwakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge.

Ni uruganda rugaragaramo umwanda ukabije ndetse hari kwibazwa uburyo nyirarwo yahawe ibyangombwa.

Polisi yavuze ko hashize iminsi itatu ivumbuye uru ruganda kandi ngo rwakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda, Rwanda FDA, cyavuze ko nyiri urwo ruganda nta byangombwa yari afite ndetse yakundaga kwimuka ku buryo batari bazi neza ibyo akora.

Nyirimigabo Eric ushinzwe Ubugenzuzi no gukurikirana Ibintu ku masoko muri FDA, yavuze ko nyiri uru ruganda afite umwihariko kubera ko agenda arwimura kandi agakora nta byangombwa.

Yagize ati “Afite umwihariko kubera ko aho yakoreraga twari tuzi siho yakoreye bwa kabiri, si naho yakoreye bwa gatatu, agenda yimuka. Umwihariko we ni uko dutangira gukorana twaramusuye dusanga hari ibyo atujuje tumugira inama, ubwa kabiri dusubiyeyo dusanga ntabwo byuzuye turangije dufunga uruganda kugira ngo ibinyobwa ntibyangize ubuzima bw’abaturarwanda.”

Yongeyeho ko nyiri uru ruganda yaje guhita yimuka ajya gukorera ahandi kugira ngo adafatwa, anashimangira ko afite urundi ruganda i Nyamata.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Twajamahoro Sylvestre, yavuze ko hashize iminsi itatu gusa bamenye amakuru y’uru ruganda ndetse rwari rumaze igihe rukora.

Ati “Hashize iminsi itatu bigaragara ko rukora inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge kandi muzi uburemere bw’inzoga z’inkorano muri iki gihugu cyacu gusa amakuru twayamenye ku bufatanye n’abaturage ni yo mpamvu duhora tubakangurira gukorana na Polisi n’izindi nzego z’umutekano mu gutanga amakuru kugira ngo dukumire izi nzoga zinkorano.”

Yongeyeho ko uyu mugabo nahamwa n’icyaha n’inkiko ashobora guhabwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’icumi, akanacibwa ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni 5 Frw na miliyoni 10 Frw.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +25078339990

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *