Ian Kagame umuhungu wa Paul Kgame yahawe ipeti rya ‘Sous-Lieutenant’

Umuhungu wa 2 wa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, Ian Kagame, ari mu banyeshuri basoje amasomo ya gisirikare y’aba ofisiye bato mu ishuri ryo mu Bwongereza rya gisirikare rya Royal Military Academy.

Kuri uyu wa 12 Kanama 2022 ni bwo mu Bwongereza ahitwa i Sandhurst habereye umuhango wo gutanga amapeti ku banyeshuri basoje amasomo ya gisirikare.

Muri abo harimo abanyarwanda barimo n’umuhungu wa Perezida Kagame, Ian Kagame, wambitswe ipeti rya ‘2nd Lieutenant.

Abasoje amasomo ni 41 baturutse mu bihugu 26 by’amahanga n’abandi 208 bo mu Bwongereza. Uyu muhango witabiriwe na Perezida Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame.

Mu bandi banyarwanda basoje amasomo muri iri shuri rya gisirikare ryo mu Bwongereza harimo Park Udahemuka na David Nsengiyumva.

Umuhango wo guha aba basirikare amapeti wabereye i Sandhurst mu Bwongereza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12 Kanama 2022.

Mu mwaka wa 2019 ni bwo Ian Kagame yari yasoje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu ishami ry’Ubukungu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kaminuza ya William.

Ishuri rya Royal Military Academy riri mu mashuri akomeye mu Bwongereza, rikaba ryarashinzwe mu mwaka wa 1947 bivuze ko rimaze imyaka 75

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *