Ian Kagame umuhungu wa Perezida Paul Kagame agiye gusoza amasomo ya gisirikare mu Bwongereza

Ian Kagame, umuhungu wa gatatu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, agiye gusoza amasomo ya gisirikare muri Kaminuza ya Gisirikare ya Sandhurst (Royal Military Academy Sandhurst/RMAS), yubatse ibigwi mu Bwongereza no ku Isi.

Iyo nkuru yamenyekanye ubwo Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda Lt Muhoozi Kainerugaba yifurizaga ishya n’ihirwe Ian Kagame uri hafi guroza amaomo muri iryo shuri na we yakoreyemo imyitozo ya gisirikare mu mu mwaka wa 1999-2000.

Mu butumwayanyujije ku rubuga rwa Twitter, Lat Muhoozi Kainerugaba yagize ati: “Reka nifuriza ishya n’ihirwe murumuna wanjye, Officer Cadet Ian Kagame uri hafi gusoza buri somo mu masomo agoye atangirwa i Sandhurst. Bitandukanye na bakuru bacu twasanze mu gisirikare ubwo twasozaga amasomo, urugano rwacu rwishimiye kwakira abakiri bato bose.”

RMAS ishuri ritoza abasirikare bakuru bose bo mu ngabo z’u Bwongereza, by’umwihariko ingabo z’ibwami, aho bongererwa ubumenyi mu bya gisirikare cyane cyane mu bijyanye no gufata inshingano zo kuyobora ingabo.

Mu gihe cy’amahugurwa ya gisirikare atangirwa muri iryo shuri. Abategurirwa kuba Abofisiye bigishwa kubaho bagendera ku ntego nyamukuru y’iryo shuri igira iti: “Gukorera Igihugu nk’Umuyobozi.”

Ibindi bihugu byohereza abasirikare babyo gutorezwa muri RMAS kubera ko ari ishuri ryaciye agahigo mu gutanga amasomo y’ubuyobozi mu bya gisirikare y’intangarugero ku Isi yose.

Mbere yo kwemererwa kwakirwa muri iryo shuri, umukandida abanza guhabwa isuzuma ryo kubazwa ryiswe Army Officer Selection Board (AOSB), uretse ko umuntu wese wemerewe kubazwa bitamuhesha uburenganzira bwo kwinjira mu Ngabo z’u Bwongereza.

Amasuzuma ya AOSB abera ahitwa Westbury hafi ya Warminster, ikigo bitanga ayo mabazwa kikaba bikorana byahafi na RMAS mu gutegura uburyo bunoze bwo gutoranya abasirikare bemererwa guhabwa amahugurwa muri iyo kaminuza.

Ian Kagame agiye gusoza amasomo ya gisirikare mu gihe mu mwaka wa 2019 na bwo yari mu banyeshuri 38 basoje amasomo y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s) mu bijyanye n’Icungamutungo muri Kaminuza yitiriwe Williams (Williams College) muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA).

EPH SPOTLIGHT: Ian Kagame '19 (Soccer/Track and Field) - YouTubeIan Kagame, umuhungu wa gatatu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, agiye gusoza amasomo ya gisirikare muri Kaminuza ya Gisirikare ya Sandhurst (Royal Military Academy Sandhurst/RMAS),

 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *