Byakugora kubona Abanyarwanda bazi ko inyama nziza ari izimaze igihe, kuko niyo ugiye kuzigura bakakubwira ko zimaze iminsi, abenshi muri twe turakata tukajya gushaka izabazwe uwo munsi kuko tuzi ko arizo ziba zifite ubuziranenge.
Ku babisobanukiwe bavuga ko ibyo dukora biba ari ukwibeshya ngo kuko inyama nziza ari izimaze amasaha 24 kugera kuri 48 zibazwe kandi zanabanje gushyirwa muri frigo cyangwa zikaranzikwa (Kuzumisha zigasigwa umunyu zikamanikwa ahantu runaka)
Umushakashatsi muri RAB ushinzwe ubworozi bw’amatungo magufi atuza, Uwimana Gaspard, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko benshi mu Banyarwanda bakunze kurya inyama zitujuje ubuziranenge kubera kugura inyama z’itungo babaze ako kanya akavuga ko atari byiza.
Ati “ Iyo inka bayibaze cyangwa se irindi tungo rigira ikintu cy’umusemburo wa adrenarine uba waje mu nyama kubera ubwoba, cya gihe rero imara muri frigo biba byashizemo na microbe zose zavuyemo, ikindi biyifasha mu kuyiroshya kuburyo urya inyama iryoshye.”
Uwimana agira inama abantu botsa inyama mu tubari no mu mahoteli kutabaga inyama bagahita batangira kuziha abakiliya ngo kuko hari byinshi biba bikibura kugira ngo ibe yaryohera umukiliya.
Ati “Ariko nanone bisaba niba wayishyize muri frigo igire temperature idahindagurika kuko iyo bihindagurika byangiza ya nyama.”
Uwimana yavuze ko imwe mu mpamvu abantu bakunze kwaka inyama nshya kuri za Boucherie ari uko baba batizeye uburyo zabitswemo, akavuga ko umuntu ugiye kugura inyama akabona yabitswe muri frigo ariko ihumura nabi ngo ari uko baba batayibitse neza.
Yakomeje asobanura ko inyama nziza abantu bakwiriye kurya ari inyama irengeje amasaha 24 ibazwe kandi yabanje kubikwa neza n’ahantu heza.
Ati “ Inyama nziza ni inyama iryoshye yoroshye idakomeze kandi imaze byibuze amasaha 24 kugeza kuri 48 iri muri Frigo.”
Uwimana avuga ko iyo inyama yagiye muri frigo bituma za microbes zidakomeza kororoka, kimwe ngo no kuziranzika aho mu giturage bakunze gushyiraho umunyu banazumukije ngo nabyo ntacyo bitwaye ngo kuko bizifasha kutandura kuburyo zatera ingaruka uwuzirya.
Kugura inyama z’itungo bakimara kubaga si byiza
Ubusanzwe tuzi ko iyo inka bakimara kuyibaga ukagura inyama zayo ziba zikimeze neza ariko ngo burya si byiza kuko ziba zikirimo microbe nyinshi.
Uwimana yakomeje avuga ko abantu bakwiriye kumenya ko inyama y’itungo bakimara kubaga iba itari yaba nziza ngo kuko hari ubwo iryo tungo baba batariteguye neza mbere yo kuribaga bigatuma hari microbes n’indi misemburo rishyira mu nyama mu nyama kuburyo zibiha.
Ibyo rero ngo bikurwamo no kuzijyana muri frigo zikamaramo hagati y’amasaha 24 na 48. Ngo biba byiza iyo zongeye zigatunganywa n’ababishinzwe bagatunganya za nyamara kuburyo uzigura aba azizeye neza.
Haracyari icyuho mu bagura inyama zitunganyijwe
Si kenshi wasanga Abanyarwanda benshi bazi bimwe mu bigo bishinzwe gutunganya inyama nziza kuburyo uzigura zizewe neza.
Umukozi ushinzwe gutunganya umusaruro muri KIME isanzwe itunganya inyama mu buryo bugezweho, Kabandana Diogène, aba batunganya inyama zitukura n’inyama z’umweru aho babanza no kuzibika muri frigo kuburyo zitangwa zizewe neza.
Kabandana yavuze ko bafite ibyuma byabugenewe kuburyo bazipima bakazitunganya ngo kuburyo zigera ku mukiliya zimeze neza. Yavuze ko bakorana na hoteli zimwe na zimwe ndetse n’amaguriro atandukanye kuburyo ngo abazigura baba bizeye ubuziranenge.
Yakomeje avuga ko ku bantu ku giti cyabo babagana bakiri bake cyane kuko abantu benshi batari bamenya akamaro ko kurya inyama zitunganyijwe neza kandi zimaze igihe.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube