Robert afungiye ku cyicaro gikuru cy’Urwego rushinzwe Iperereza ryihariye giherereye mu Murwa Mukuru wa Kampala.
Amakuru aturuka muri iki gihugu avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri hateranye inama yahuje inzego z’igisirikare n’iz’iperereza ku mwanzuro ugomba gufatirwa uyu mugabo.
Hari gusuzumwa niba ashobora koherezwa mu Rwanda, gusa hari impungenge z’uko abanyamategeko ba Sgt Major Robert bashobora kwitambika iki cyemezo kuko yari yaramaze guhabwa icyemezo cy’ubuhunzi muri Uganda.
Uyu mugabo yatorotse igisirikare cy’u Rwanda mu 2020. Bikekwa ko tariki ya 21 Ugushyingo uwo mwaka, yasambanyije umwana we w’umukobwa ufite imyaka 15 mu rugo rwe ruri mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo; nyuma yo gukora icyo gikorwa yahise aburirwa irengero.
Ubwo yari ageze muri Uganda, Sergeant Robert yagiranye ikiganiro n’Ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda, aho yavuze ko yatorotse kubera impamvu za politiki no kurengera umutekano we.
Sgt. Maj. Kabera ni umuhanzi wakoze indirimbo zitandukanye zirimo izamamaye mu myaka icumi ishize nk’iyo yise “Impanda” n’izindi. Yagiye aririmba kandi izindi ndirimbo nyinshi zirata ubutwari bw’Ingabo z’u Rwanda dore ko ari n’umwe mu bari bagize itsinda ry’ingabo z’igihugu riririmba rizwi nka “Army Jazz Band
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900