Gukunda ni kimwe mu bintu byiza kandi bitangaje bishobora kuba ku muntu, bikaba agahebuzo iyo ukunzwe n’uwo umutima wawe wihebeye kuko bihindura ubuzima bwawe umunezero uhoraho.
Nubwo ku bakundana bizira uburyarya buri munsi uba ari uw’umunezero n’ibyishimo, burya ikintu cy’agaciro cyose kigenerwa igihe cyihariye, abantu bakicara bakongera kuzirikana no kwishimira ko kiriho.
Ni nayo mpamvu itariki ya 14 Gashyantare, umunsi ubusanzwe Kiliziya Gatolika yageneye Mutagatifu Valentin (Saint Valentin) ufatwa nk’umurinzi w’abakundana, warenze imbibi z’idini utangira kuzirikanwa no kwizihizwa na buri wese ufite uwo bakundana.
Ni umunsi abantu abato n’abakuru, abaroheje n’abakomeye usanga bongera kubwirana imitoma ari nako bahererekanya impano nk’uburyo bwo kongera kugaragarizanya agaciro buri umwe afite mu buzima bwa mugenzi we.
Hari bamwe ariko usanga kumenya impano ikwiye bagenera abakunzi babo biba ingorabahizi, ari nayo mpamvu twifashishije imbuga zitandukanye zirimo Odyssey tubakusanyiriza urutonde rw’ibintu 15 byoroheje waha umukunzi wawe kuri uyu munsi.
10.Umubavu
Umubavu ni imwe mu mpano waha umukunzi wawe waba uri umugore cyangwa uri umugabo akishima ndetse akongera kwibuka ko umukunda kandi iteka uhora umuzirikana.
9. Isaha
Ku rutonde rw’impano zoroheje kandi zishobora kuboneka mu byiciro bitandukanye bitewe n’amikoro yawe ntihaburamo isaha.
Isaha uretse kuba ari kimwe mu by’ibanze ku muntu wese uzi kandi ukunda kurimba, ni n’uburyo bwo kwibutsa umukunzi wawe kujya azirikana kubahiriza igihe mu byo akora byose.
8.Amaherena n’umukufi
Kuri uyu munsi kandi ushobora gutungura umukunzi cyangwa umugore wawe ukaba wamuha impano y’amaherena n’umukufi bijyanye.
By’akarusho kandi ushobora kujya kubikoresha aho wahitamo ko bijyana n’umudali ushushe mu buryo bugize icyo busobanuye mu buzima bwanyu.
7.Imyenda yo kwambara mwaruhutse
Niba utarigeze ubona umwanya uhagije wo gutekereza ku mpano waha umukunzi wawe kuri uyu munsi, ushobora kumugurira imyenda yo kwambara igihe yaruhutse izwi nka ‘Joggers’. Aha ushobora kumuhitiramo imeze kimwe n’iyawe ku buryo igihe mwembi mutagiye mu mirimo mwatemberana muyambaye.
6.Ifunguro ryihariye
Kabone nubwo mwaba mubana cyangwa musangira inshuro nyinshi mu cyumweru, nta mpano ikomeye yaruta kuba watungura umukunzi wawe kuri uyu munsi mugasangira ifunguro riteguye ku buryo bwihariye kandi mukarisangirira ahantu hatuje hateguye mu buryo bugaragaza urukundo mu mpande zose.
Yaba umugore cyangwa umugabo ashobora gutegurira umukunzi we ifunguro ryihariye, aho bashobora kurifatira mu rugo cyangwa ahandi hantu yahisemo.
5. Ububiko bw’udukoresho akunda gukenera
Niba umusore mukundana cyangwa umugabo wawe ari umuntu ukunda kubika utuntu twose ku murongo, impano yoroheje ushobora kumugenera kuri uyu munsi w’abakundana ni agasandaku ashobora kubikamo udukoresho tw’ingenzi nk’amasaha, imikufi n’impeta.
4. Inkweto
Si umusore cyangwa umugabo gusa ushobora gutungura umukunzi we akamugurira impano y’umwambaro, kuko n’umugore ashobora kubikora ariko noneho akaba yamugurira inkweto.
Niba wibaza impano yoroheje kandi itagoye kubona waha umukunzi wawe uyu munsi, nyarukira mu iduka umugurire inkweto ariko wibande cyane ku zo ashobora kwambara mu bihe bisanzwe nka ‘sneakers’.
3. Imyenda
Niba uteganya kuza gusohokana n’umukunzi wawe kuri uyu munsi mugasangira mwishimira urukundo ruri hagati yanyu, ushobora kumutungura ukamugurira ikanzu ari buze kuba yambaye.
Uretse kuba ibi bimurinda guhangayika ashakisha umwenda ari buze kwambara ukakunyura, ni n’uburyo bwo kumwereka ko urukundo umukunda rwaguhaye ubushobozi bwo kumenya ibimubereye.
2. Divayi
Nta cyashimisha umukunzi wawe kuri uyu munsi nk’impano ya divayi by’umwihariko itukura dore ko nayo ubwayo isanzwe ikoreshwa mu kwizihiza urukundo.
Ushobora kumuha icupa rifunze neza, cyangwa ukaba wayikoresha mu guherekeza amafunguro mwasangiye haba mu rugo cyangwa aho mwasohokeye.
1. Chocolat
Niba uri umusore ukaba wibaza impano waha umukunzi wawe kandi yoroheje bitewe n’ubushobozi ufite, hari ubwoko butandukanye bwa ‘chocolat’ ushobora kumugurira kandi umutima we ukishima.
Kugira ngo birusheho kumuryohera ushobora kuyiherekeresha indabo, ukaba wabimushyikiriza wowe ubwawe cyangwa ukamutumaho umuntu.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube