Gutandukana nuwo wakundaga birababaza,ariko nanone si irangira ryisi cyangwa ngo wumva ko gukundwa birangiye,burya haba hari nandi mahirwe agutegereje mu rukundo,kuko bishobora bitaguturutseho rero icyo gihe kwiye kwiremamo icyizero ko uzongera ugakundwa ndetse biruse nambere.
Dore ibintu 5 utazigera ukora ngo n’uko watandukanye n’umukunzi wawe
1. Wikwihimurira ku buzima bwawe.
Niba uwo wakundaga akwanze ntabwo ugomba kwihimurira ku mubiri wawe ngo ujye mu nzoga, ibiyobyabwenge, ubusambanyi, kwiyicisha inzara cyangwa kwirekura ukarya cyane.
2. Witangira guhiga uwo wamusimbuza
Hari ubwo iyo umuntu akwanze ushaka kumwihimuraho ngo umwereke ko ntacyo byagutwaye ko wahise ubona undi ariko burya guhita wihutira gushaka undi ntabwo ari byiza kuko ushobora kuba utarafashe umwanya uhagije wo kwitekerezaho ugasanga amakosa wapfuye n’uwa mbere urongeye urayakoze. Burya biba byiza ubanje no gutegereza mbere yo gushaka undi kugira ngo ubanze wikuremo uwa mbere neza.
3. Wimucunga
Kwirirwa umucunga ku mbuga nkoranyambaga ngo urebe uwo bavugana ntacyo byakumarira uretse kukubabariza ubusa. Niba yarakwanze ubwo nyine ntagushaka, mureke ndetse ntugafate n’umwanya wawe umutekerezaho.
4. Wigenda umusebya
Kugenda umuvuga nabi bituma nawe ugaragara nk’umuntu udashobotse ku buryo hari n’uwagira ubwoba bwo gukundana nawe avuga ati ,ukuntu wagiye uvuga uwo mwakundanye najye dushwanye wagenda unsebya.
5. Wikwifungirana
Niba uwo wakundaga akwanze humura ubuzima ntiburangiriye aho ahubwo wabona Imana iguteganiriza ibyiza kurusha ibya mbere,wigenda ngo wihebe,wigungire ahantu hawenyine.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube