Ibintu 5 wakora niba wifuza guhorana itoto no kurushaho kugaragara neza

Uko imyaka igenda yiyongera ni ko n’uruhu rugenda rusaza, bigahangayikisha benshi, bahora bifuza kugaragara nk’aho bakiri bato. Sobanukirwa ibyo wakora ugahorana itoto.

Dore ibintu 5 wakora ugahorana itoto hamwe no kugaragara neza:

1. Kwita cyane ku buzima bwawe

Iyo ukunze ubuzima nabwo buragukunda. Ubuzima buzira umuze ni bwo bugena uburyo ubuzima bwawe buryoshye cyangwa bugenda neza, umuntu muri rusange agizwe n’ibintu bitandukanye. Hari ibintu by’ingenzi bituma umuntu avuga ko ameze neza; ubuzima mu miterere (physical) ni ukuvuga mu mubiri nta ndwara afite, yishyimye (moral), atekereza neza (mental), uko ubana n’abandi (social) ndetse n’uburyo abanirana n’uko witwara (spiritual). Iyo ibi byose bimeze neza nawe urushaho kumurerwa neza.

2. Ibyo urya n’uburyo ubiryamo

Kugira ngo ubashe kuramba no kubaho umerewe neza, ibyo urya ndetse n’uburyo ubiryamo bigira uruhare runini. Niba wifuza guhorana itoto no gukomeza kugaragara neza, ibyo urya byabigufashamo cyane. Uturemangingo tugize umubiri tubaho neza ari uko turya indyo yuzuye; itarangwamo uburozi, imyanda yangiza umubiri n’ibiryo bibi muri rusange, bishobora kudindiza ukwiyuburura kwatwo no gukomeza gukura no gukora neza.

3. Imyitozo ngorora mubiri

Ubuzima bwo kwicara no kudakoresha ingingo zawe, biri mu bisazisha umubiri. Niba wifuza guhorana itoto no kurushaho kugaragara neza, siporo yagakwiye kuba ingenzi mu buzima bwawe. Ni ingenzi cyane ku buzima kuko ifasha gukomeza kugira itoto, no kurwanya indwara nyinshi ziterwa n’imikorere mibi y’umubiri. Siporo zikomeza imikaya zikarinda uturemangingo kwangirika.

4. Gutekereza neza no kugira imyumvire iboneye

Uko ugenda ukura mu myaka, ni byo ko umubiri ugenda utakaza ubushobozi bwo gukora, ariko imyumvire yawe n’uko witwara bigira uruhare runini mu kongera uburyo ugaragara. Bajya bavuga ko umuntu agaragara uko yiyumva. Gukoresha ubwonko n’ibitekerezo byawe mu buryo bunogeye kandi bwubaka bizagufasha kubaho igihe kirekire no guhorana itoto. Uko wibona n’uko ubona ubuzima muri rusange bizongera cg bigabanye kwigunga, stress, intonganya kimwe no kugira umujinya muri rusange byica abantu benshi kurusha imyaka cg indi ndwara, ushoboye kubyirinda, byagufasha kubaho ubuzima buzira umuze.

5. Gukoresha ibirinda gusaza n’ibisohora uburozi mu mubiri

Aha mbere, haboneka ibi byose ni mu ifunguro rikize kuri vitamin E, vitamin C na Beta carotene. Vitamin E igabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima, ikongerera umubiri ubudahangarwa kimwe na vitamin C na beta carotene. Ibi byose bigomba kuba mu byo ufata umunsi ku munsi kugira ngo urusheho guhorana itoto no kwirinda indwara. Ibiryo bikungahaye ku birinda gusaza harimo epinari, amacunga, indimu, karoti, broccoli, ibirayi, imineke, almonds kimwe n’ubunyobwa.

Src:www.healthline.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *