Ibintu bikomeje gufata indi ntera,u Bushinwa bwasabye abaturage babwo kuva muri Ukraine bwangu

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yasabye abaturage bayo bari muri Ukraine kuvayo vuba na bwangu, mu gihe u Burusiya bukomeje kumisha ibisasu mu bice bitandukanye by’icyo gihugu.

Ambasade y’u Bushinwa muri Ukraine yavuze ko mu bushobozi bwayo, yiteguye gutanga ubufasha bushoboka bwose bakabasha kuva muri icyo gihugu, nk’uko Global Times yabitangaje.

Kuba u Bushinwa bwatangaje ibi, byateye benshi impungenge bitewe n’uko iki gihugu gisanzwe gifitanye umubano w’akadasohoka n’u Burusiya.

Bivugwa ko bishoboka ko hari amakuru y’uko u Burusiya bwaba buri gutegura ibindi bitero bikomeye kuri Ukraine, bakaba biciye akajisho u Bushinwa babuburira ngo buvane mu nzira abaturage babwo.

Ku rundi ruhande, Leta ya Amerika binyuze ku munyamabanga wayo, Antony Blinken, iherutse gutangaza ko igiye gutanga izindi miliyoni $725 nk’ubufasha bugomba guhabwa igisirikare cya Ukraine mu rugamba bahanganyemo n’u Burusiya kuva mu mpera za Gashyantare uyu mwaka.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *