Umuriro w’amashanyarazi wabuze muri Kenya, uhagarika ibikorwa mu bice byinshi by’igihugu, ku mugoroba w’iki Cyumweru, byatumye Minisitiri w’Ubwikorezi asaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku cyaba cyateye ibura ry’umuriro n’ikibyihishe inyuma.
Kubura umuriro ni ikibazo cy’ingutu kiza ku mwanya wa gatatu mu bihangayikishije Kenya mu mezi atatu ashize.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza AP byanditse ko kubura umuriro w’amashanyarazi byatangiye ahagana mu ma saa munani z’amanywa, bigira ingaruka ku bigo byinshi by’ingenzi, birimo ikibuga cy’indege cy’umurwa mukuru Nairobi, ari naryo huriro rinini ry’ubwikorezi rihuza Afurika y’Iburasirazuba, Aziya, u Burayi ndetse no mu bindi bice by’Isi.
Minisitiri w’Ubwikorezi, Kipchumba Murkomen, amaze kubona iby’iki kibazo yavuze ko nyuma yo gusura ikibuga cy’indege yasabye polisi gukora iperereza.
Ati: “Turasaba ikigo cya Polisi y’Igihugu gukora iperereza ku bikorwa bishobora kuba byateye ibura ry’umuriro n’ikibyihishe inyuma.
Itangazo ryagize riti: “Twabuze amashanyarazi mu bice bitandukanye by’igihugu kubera amakosa akekwa yagize ingaruka ku bikorwa bitandukanye.”
Ku cyumweru, kandi Kenya Power yasohoye ivugurura ivuga ko yagaruye serivisi z’amashanyarazi mu bice by’igihugu, mu turere tumwe na tumwe two mu murwa mukuru, ariko uturere twinshi muri Kenya twagumye nta mashanyarazi kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.
Si ubwa mbere iki kibazo cyabaho muri Kenya kandi impamvu ikomeje kuba amayobera.
Abanyakenya ku mbuga nkoranyambaga basabye Kenya Power ibisubizo ku kibazo cy’umuriro w’amashanyarazi, mu gihe abandi basebeje iki kigo, bavuga ko ari kibi kuruta amasosiyete y’ingufu yo muri Nijeriya no muri Afurika y’Epfo.
Iri curaburindi rije mu gihe iki gihugu gikomeje guhangana n’ibiciro bihanitse bya peteroli ndetse n’ubukungu bukaba bwarahungabanye.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900.