Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 9 Mata 2022

Ku wa Gatandatu, taliki ya 9 Mata 2022, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 04 Werurwe 2022.

2. Inama y’Abaminisitiri yongeye gusuzuma no kuvugurura ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’Icyorezo cya COVID-19.

Izi ngamba zivuguruye zikurikira zigomba gushyirwa mu bikorwa mu Gihugu hose uhereye ku itariki ya 10 Mata 2022. Izindi ngamba zisanzweho zizakomeza gukurikizwa kandi zizongera kuvugururwa mu gihe cy’ukwezi kumwe hashingiwe ku isesengura ry’Inzego z’Ubuzima.

Abanyarwanda n’abaturarwanda barasabwa kwikingiza byuzuye kugira ngo bemererwe kujya ahantu hahurira abantu benshi. Kwikingiza byuzuye bisobanura guhabwa inkingo ebyiri, ndetse n’urwo gushimangira ku bujuje igisabwa (nyuma y’amezi 3 umuntu ahawe urukingo rwa 2). Abaturage barongera gushishikarizwa kwipimisha kenshi kandi bakarushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, harimo kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi.

a. Abagenzi bose binjira mu Gihugu bakoresheje Ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (Rapid test) mu gihe cy’amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka. Abo bagenzi bongera gupimwa bakigera ku kibuga cy’indege (PCR test), biyishyuriye.

b. Abagenzi bose bava mu Gihugu bakoresheje Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (Rapid cyangwa PCR test, hakurikijwe igisabwa n’igihugu bagiyemo) mu gihe cy’amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka. Abanyarwanda bose bava mu Gihugu bagomba kuba barakingiwe COVID-19.

c. Ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zizakomeza, bisi zemerewe gutwara umubare w’abantu bose zagenewe gutwara (full capacity). Amadirishya agomba kuba afunguye kugira ngo imodoka zinjiremo umwuka uhagije. Abatwara imodoka rusange zitwara abagenzi barasabwa gutwara gusa abikingiie COVID-19. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.

3. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ibikorwa biteganyijwe mu gihe cy’iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

4. Inama y’abaminisitiri yamenyeshejwe ibi bikurikira:

• Uko ibiganiro by’igenamigambi rya Leta ry’umwaka wa 2022/2023 byagenze.

• Gukodesha ubutaka bwa Leta bun mu mutungo rusange wayo bugahabwa amasosiyete yitwa IHS na TRES kugira ngo abukoreshe mu rwego rw’ishoramari.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

• Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere, yerekeranye n’inguzanyo hamwe n’impano bigenewe umushinga wo guhangana na COVID-19 mu buryo bwihuse.

• Umushinga w’Itegeko ngenga ryerekeye imicungire y’imari ya Leta.

• Umushinga w’itegeko rishyiraho Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku Ndwara (MMI).

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka n’Amabwiriza akurikira:

• Iteka rya Perezida rigenga Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda.

• Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Urwego rureberera Urwego rushinzwe Ubutasi ku Mari.

• Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo y’Ikigo cy’Ubuvuzi no Kwigisha ku Rwego Two Kaminuza cya Kigali (CHUK) n’icya Butare (CHUB).

• Amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe agena imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo y’Ibitaro by’Indwara zo mu mutwe bya Ndera, n’Ibitaro byunganira ibyigisha.

• Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena intego, inshingano n’imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo bya Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi.

• Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana ubutaka mu mutungo rusange wa Leta rikabushyira mu mutungo bwite wayo. • Iteka rya Minisitiri ryemerera Kepler College gutangira gukora rikanayiha ubuzimagatozi.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira ashyira mu bikorwa Itegeko rigenga ubutaka:

• Iteka rya Perezida rishyiraho igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze n’imitunganyirize by’ubutaka ku rwego rw’Igihugu.

• Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena uburyo Inzego za Leta zikoresha ubutaka bwa Leta.

• Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigenga ababitsi b’inyandikompamo z’ubutaka.

• Iteka rya Minisitiri ryerekeye iyandikishwa ry’ubutaka.

• Iteka rya Minisitiri rigena uburyo ukwatisha ubutaka bikorwa.

• Iteka rya Minisitiri rigena ubwoko bw’inzira zitangwa n’uburyo bikorwa.

• Iteka rya Minisitiri rigena ibindi bikorwa remezo bigamije ubucuruzi.

• Iteka rya Minisitiri rigenga Komite z’ubutaka.

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi:

• Bwana Wang Xuekun, Ambasaderi wa Repubulika ya Rubanda y’u Bushinwa mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

• Bwana Daba Debele Hunde, Ambasaderi wa Repubulika Yunze Ubumwe Iharanira Demokarasi ya Etiyopiya mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

• Bwana Jean de Dieu Mitima Bulinz, Ambasaderi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

• Bwana Sommel Yabao Mbaidickoye, Ambasaderi wa Repubulika ya Chad mu Rwanda, afite icyicaro i Brazzaville.

9. Inama y’Abaminisitiri yashyizeho Abayobozi bakurikira:

Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane:

• Amb. Francois Nkurikiyimfura, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa.

• Bwana Igor Marara, Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta ya Qatar.

10. Mu bindi:

• Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko guhera ku itariki ya 3 kugeza ku ya 6 Gicurasi 2022, u Rwanda ruzakira inama ya 12 y’abakuriye Inzego zo mu Karere zishinzwe gukumira no kurwanya ruswa mu bihugu bigize Umuryango wa Commonwealth Africa.

• Minisitiri w’ibikorwa Remezo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko guhera ku itariki ya 17 kugeza ku ya 19 Gicurasi 2022, u Rwanda ruzakira Inama mpuzamahanga y’Ihuriro riharanira kugeza ingufu zirambye kuri bose.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *