Umunyemari w’Umunyamerika, Jeff Bezos, arakorera urugendo rwe rwa mbere mu isanzure kuri uyu wa 20 Nyakanga 2021, akabye inzozi avuga ko yagize akiri muto bigatuma atangiza na sosiyete ikora ibyogajuru.
Mu 2000 ni bwo Bezos yatangije sosiyete yise Blue Origin ikora ibyogajuru agamije ko yazamufasha gukorera urugendo rw’amateka mu isanzure ndetse akazafasha n’abandi babyifuza kujya bahagera, nk’uko umuntu atega imodoka cyangwa moto akagera aho yifuza.
Mu butumwa yashyize kuri Instagrama ku wa 7 Kamena 2021, yagize ati “Kuva mfite imyaka itanu narotaga kuzakorera urugendo mu isanzure. Ku wa 20 Nyakanga, nzakora urwo rugendo ndi kumwe n’umuvandimwe wanjye.
Ni ikintu gitangaje cyane, ndi kumwe n’inshuti magara yanjye.”
Uyu munyemari ufatwa nk’uwa mbere mu batunze agatubutse ku Isi na miliyari 177$, byitezwe ko izo nzozi amaranye imyaka 52 muri 57 afite ubu, araza kuzikabya ku isaa munani z’amanywa z’ i Kigali.
Ni urugendo rumaze igihe rwigwaho, aho icyogajuru cyiswe New Shepard kiramutwara cyakorewe amasuzuma inshuro 15 nta muntu ukirimo, nticyagira ibibazo kigaragaza. Kigendera ku muvuduko wa kilometero 3.701 mu isaha.
Urugendo rwa Bezos ruramara iminota 11, ararufatanya n’abandi batatu barimo umuvandimwe we Mark Bezos,Umushakashatsi w’imyaka 82 uri mu bari mu mushinga wiswe “Mercury 13” wateguwe na NASA mu myaka ya 1960, n’umunyeshuri w’imyaka 18 witwa Oliver Daemen.
Uwo munyeshuri yasimbujwe umugenzi wari wishyuye miliyoni zirenga 28$ ngo ajyane nabo wagizwe ibanga, nyuma Blue Origin itangaza ko yahagaritse urugendo kubera ibyo batumvikanyeho.
Byitezwe ko icyogajuru kibatwara kigera mu ntera ya kilometero 100 uvuye ku Isi, ahari umurongo uzwi nka Kármán.
Nikigerayo, kiramara umwanya muto gisa n’igihagaze abakirimo bitegereza uko Isi iba igaragara iyo uyitaruye. Amashusho y’urugendo yose araba ari kwerekanwa imbonankubone kuva gihagurutse kugeza kigarutse, ku rubuga rwa Blue Origin.
Harerekanwa ay’inyuma gusa, ay’ibyabereye imbere agaragazwe kimaze kugera ku butaka ari nabwo Bezos akorana ikiganiro n’itangazamakuru.
Impungenge urugendo rwa Bezos ruteye ni uko agakosa kose kaba mu rugendo gashobora guteza impanuka kubera umuvuduko mwinshi icyogajuru kiraba kigenderaho, icyakora uyu muherwe ngo si ngombwa ko yitwaza amakoti y’ubwirinzi yabigenewe kuko umutekano wizewe nubwo araba afite hafi ibyamufasha kubona umwuka mwiza mu gihe haba habaye ikibazo cy’umwuka wo guhumeka.
Bezos abaye umunyemari wa kabiri ugiye gukorera urugendo rw’ubutembere mu isanzure nyuma y’Umwongereza, Sir Richard Branson, warukoze ku wa 11 Nyakanga 2021; abifashijwemo na sosiyete ye Virgin Galactic yateguye ikanakora icyogajuru cyiswe “VSS Unity” cyamutwaranye n’abandi batanu.