Ibyo abenshi batakekaga Maroc irabikoze,umugabane w’Afurika urahagarariwe muri 1/4 cy’igikombe cy’Isi

Ikipe y’Igihugu ya Maroc yerekanye ko umugabane w’Afurika nawo udahejwe kugera muri kimwe cya 1/4 cy’igikombe cy’Isi isezerera Espagne ku bitego 3-0.

Uyu mukino wishiraniro warangiye ku mpande zombi ari 0-0 hongerwaho iminota yinyongera ariko bibaba ibyubusa birangirangira hitabjwe Penaliti ariko Maroc yerekana ko nayo kugera muri kimwe cya 1/4 bitayigwa nabi.

Intsinzi Maroc yabonye yatumye yandika amateka yo kugera ku nshuro ya mbere mu mikino ya 1/4 cy’Igikombe cy’Isi.

Umukino wa Maroc na Espagne wari umukino ukomeye ku bihugu byombi bisanzwe ari ibikeba ndetse bitandukanywa n’Inyanja ya Méditerranée gusa.

Uyu mukino watangiye utuje, ukinirwa hagati cyane ariko nk’ibisanzwe Espagne yihariraga umupira ku buryo Maroc yakinaga imipira iyi kipe y’i Burayi yatakaje.

Uko iminota yagendaga ni ko Maroc yagendaga yinjira mu mukino itangira gutinyuka ariko kugera imbere y’izamu rya Unai Simón bikagorana.

 

Ku munota wa 24, Espagne yahushije uburyo bukomeye ku mupira Pablo Gavi yateye umunyezamu Yassine Bounou awukuramo ukubita umutambiko w’izamu, Ferran Torres awusongamo, na wo barawugarura, umusifuzi ahita avuga ko habayeho kurarira.

Maroc yabonye uburyo bukomeye bwo gutsinda igitego ubwo Noussair Mazraoui yatunguraga umunyezamu Unai Simón akamutera ishoti rimokeye cyane ari hanze y’urubuga rw’amahina akawukuramo. Yongeye guhusha ubundi ku munota wa 41 ubwo Sofiane Boufal yahinduraga umupira imbere y’izamu, Nayef Aguerd ashyizeho umutwe umupira ujya hejuru.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0, nta yibashije kureba mu izamu ry’indi.

Igice cya kabiri cyatangiye bitandukanye n’icya mbere kuko cyo cyihutaga, amakipe yombi ashaka ibitego hakiri kare, ari na ko amakosa yari menshi kubera ishyaka ryari ku mpande zombi.

Ku munota wa 54, Espagne yabonye coup franc, Marco Asensio asunikira umupira Dani Olmo atera ishoti rikomeye umunyezamu Yassine Bounou arikuramo. Iyi kipe ifite Igikombe cy’Isi cyo mu 2010 yakomeje kwiharira umupira muri iyo minota.

Ku munota wa 63, Espagne yakoze impinduka yongera imbaraga mu busatirizi, Pablo Gavi na Marco Asensio basimbuwe na Alvaro Morata na Carlos Soler. Mu gihe ku ruhande rwa Maroc, Sofiane Boufal yasimbuwe na Abde Ezzalzouli.

Umukino wakomeje gukinirwa hagati mu kibuga ari na ko Espagne yakomezaga kwiharira umupira ariko uburyo yagerageza abasore bayo nka Williams na Morata imipira bakayitera hanze.

Maroc yabonye uburyo bw’igitego mu minota itanu y’inyongera ariko umusifuzi avuga ko habayeho kurarira. Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi akinganya 0-0, hongerwaho iminota 30 y’inyongera.

Walid Cheddira yazamukanye umupira neza ari wenyine ariko agiye kuwutera Aymeric Laporte awumukura ku kirenge umunyezamu Simón awufata mu buryo bworoshye.

Umutoza Luis Enrique yakoze impinduka, Ansu Fati na Alejandro Balde basimbura Jordi Alba na Dani Olmo.

Walid Cheddira wa Maroc yongeye guhusha uburyo bukomeye ku munota 103 nyuma yo kwisanga asigaranye n’umunyezamu wenyine ariko ateye umupira Simón awukuzamo akaguru.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana bikomeye ariko Yassine Bounou akagumisha Maroc mu mukino. Iminota 30 y’inyongera yarangiye amakipe yombi anganya 0-0, hitabazwa penaliti.

Espagne ntiyahiriwe na penaliti kuko Pablo Sarabia, Carlos Soler na Sergio Busquet bose bazihushije, umunyezamu Yasinne Bounou yakuyemo ebyiri.

Abasore ba Maroc nta kosa bakoze kuko muri penaliti enye bateye eshatu muri zo bazinjije binyuze ku bakinnyi bayo barimo Abdelhamid Sabiri, Hakim Ziyech na Achraf Hakimi mu gihe Badr Banoun ariwe wayihushije.

Maroc yahise igera mu mikino ya ¼ bwa mbere mu mateka yayo, aho itegereje ikipe iza kuva hagati ya Portugal n’u Busuwisi.

Iki gihugu cyo mu Barabu ari na cyo rukumbi mu byo muri Afurika gisigaye mu Gikombe cy’Isi cya 2022, cyabaye icya kane cyo kuri uyu mugabane cyageze muri iki cyiciro nyuma ya Cameroun yabikoze mu 1990, Sénégal [2002] na Ghana iherukayo mu 2010.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *