Perezida Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri Zambia, yasuye icyanya cya ‘Victoria Falls and Mukuni Big 5 Safaris’ cyo mu Mujyi w’Ubukerarugendo wa Livingstone, aho umuntu aba ashobora gutemberana n’Intare cyangwa se Igisamagwe n’izindi nyamaswa zo muri ubu bwoko.
Umunsi wa mbere mbere w’uruzinduko rw’umukuru w’igihugu muri Zambia wasize agiranye ibiganiro na mugenzi we Hakainde Hichilema uyobora kiriya gihugu,bombi banayobora umuhango w’isinywa ry’amasezerano arindwi y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Amafoto yashyizwe kuri Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu agaragaza Perezida Kagame ari kumwe na mugenzi we Hakainde Hichilema bari ku isumo rya Victoria,akinisha igisamangwe.
Agace Perezida Kagame yasuye, kitwa Victoria Falls and Mukuni Big 5 Safaris. Gakunze gukurura ba mukerarugendo iyo bashaka kureba intare n’inzovu ku buryo bashobora gutemberana na zo.
Abahanga mu by’inyamaswa bagaragaza ko cheetah(igisamagwe) ishobora gutozwa ku buryo ibana n’abantu nk’izindi nyamaswa zo mu rugo zirimo imbwa n’injangwe.