Igikombe cy’isi: Kenya ishobora guterwa mpaga(forfeit) ku mukino uzabahuza n’u Rwanda ndetse n’uwa Uganda

Nyuma yaho FIFA iburiye federation y’umupira w’amaguru ya Kenya ko izabuzwa kwitabira imikino y’amajonjora mu gihe Adel Amrouche atishyuwe amafaranga ye angana na miliyoni 89 z’amashilingi ya Kenya kandi yose, mbere cyangwa ku ya 30 Kamena 2021 ariko federation y’umupira w’amaguru ya Kenya ikavunira ibiti mu matwi.

Gukemura ikibazo hagati y’uwahoze ari umutoza wa Harambee Stars, na Adel Amrouche na Federasiyo y’umupira w’amaguru muri Kenya (FKF) byafashe indi ntera nyuma y’aho komite ishinzwe imyitwarire ya FIFA (FDC) isabye ko imikino ibiri Kenya yagombaga kuzayihuza na Uganda ku ya 2 Nzeri ndetse niyu u Rwanda ku ya 5 Nzeri ikurwaho ikipe ya Kenya igaterwa mpaga (forfeit)

FDC ivuga ko ku ya 26 Mata 2021 federation y’umupira w’amaguru ya Kenya aribwo yongeye kwibutswa ko igomba kwishyura uyu wahoze ari umutoza wayo mugihe cyose bazaba bataramwishyura ntibazemererwa gukina,  mu ibaruwa  FIFA yandikiye FKF aho yari yabahaye iminsi 60 uhereye igihe bamenyesherejwe icyo cyemezo  cyo kwishyura Adel Amrouche umutoza ukomoka mu gihugu cya Algeria .

Ibaruwa ya Fifa yagiraga  iti: “Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya ryahawe igihe ntarengwa cy’iminsi 60 uhereye igihe bamenyeshejwe iki cyemezo cyo kwishyuza umwenda [Adel Amrouche].”

“Niba ubwishyu budatanzwe ku gihe kandi ibimenyetso byerekana ko mwishyuye Adel Amrouche ntibihabwe ubunyamabanga muri komite ishinzwe imyitwarire ya Fifa ku gihe ntarengwa cyavuzwe haruguru, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya rizirukanwa mu marushanwa abanza ya 2022 Igikombe cyisi cya Fifa Qatar nta yindi nteguza.”

Umuyubozi mukuru wa federation y’umupira w’amaguru  ya Kenya Barry Otieno atangaza ko nta baruwa n’imwe bigeze babona ibamenyesha ko bafitiye uyu mutoza amafaranga kandi akomeza avuga ko ku ruhande rwa federation nta deni bafitiye uyu mutoza ko bakoze ibyo bagombaga gukora byose.

Inkuru dukesha ikinyamakuru GOAL ivuga ko Federation y’umupira w’amaguru ya Kenya yeteguye gutanga ibimeneyetso byose byerekana ko yishyuye uyu wahoze ari umutoza wayo Adel Amrouche .

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *