Ihere ijisho amafoto y’agahebuzo yaranze isabukuru y’amavuko ya Lt Gen Muhoozi yatumiwemo Paul Kagame

Kuri iki Cyumweru nibwo habaye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 48 ya Lt Gen Muhoozi umuhungu wa Perezida Museveini ndetse akanaba umukuru w’Ingabo zirwanira k’ubutaka, byabereye mu biro by’Umukuru w’Igihugu i Entebbe.

Museveni yavuze ko Lt Gen Muhoozi ari impano we na Janet Museveni bahawe, ku wa 24 Mata 1974. Icyo gihe bari mu buhungiro mu gace ka Kurasini mu Mujyi wa Dar es Salam muri Tanzania.

Muri ibi birori kandi Perezida Museveni yashimiye umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame

Yagize  ati “Ndifuza gushimira Paul Kagame, twishimiye ko witabiriye ubutumire bwa Lt Gen Muhoozi maze ukaza. Perezida Kagame na Muhoozi bafitanye amateka maremare. Ni inshuti kuva hambere.”

Lt Gen Muhoozi ni umugabo w’imyaka 48 akaba umubyeyi w’abana batatu. Yabonye izuba ku wa 24 Mata 1974, avukiye muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam, aho se (Yoweri Kaguta Museveni) yabaga.

Ni imfura mu muryango w’iwabo akaba ari na we muhungu rukumbi Perezida Museveni afite.

Amashuri yo mu buto bwe, bitewe n’ubuhunzi yayize mu bihugu bitandukanye nka Tanzania, Kenya no muri Suède.

Mu 1999 nibwo Muhoozi yinjiye mu Ngabo za Uganda, mu 2000 arangiza amasomo yakurikiranaga mu ishuri rya gisirikare ryo mu Bwongereza rizwi nka ‘Royal Military Academy Sandhurst’.

Muri uyu mwaka Muhoozi yahise ahabwa ipeti rya Sous Lieutenant ndetse ashyirwa mu mutwe w’ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu. Muri uyu mutwe yari umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’imyitozo.

Muhoozi yabaye muri uyu mwanya kugeza mu 2001 ubwo yazamurwaga mu ntera agahabwa ipeti rya Captain. Mu 2002 yagiye gukomereza amasomo ya gisirikare mu Misiri.

Mu 2003 ubwo hakorwaga impinduka mu mikorere y’umutwe w’ingabo zishinzwe kurinda Perezida zikava ku kwitwa PPU zikitwa ‘Presidential Guards Brigade (PGB)’, Muhoozi wari Captain yahise agirwa Major

ndetse ahabwa inshingano zo kuyobora Batayo ikoresha imodoka za gisirikare ajya no mu Kanama gashinzwe imiyoborere mu gisirikare cya Uganda.

Muri uwo mwaka ni na bwo yoherejwe ku rugamba bwa mbere, ubwo iyi batayo yari ayoboye yahabwaga inshingano zo kurwanya inyeshyamba LRA mu gace ka Soroti.

Mu 2007 yaje kongera koherezwa ku rugamba ubwo yahabwaga inshingano zo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF wari wigaruriye Pariki ya Semiliki.

Mu mpereza za 2007 yoherejwe na Leta ya Uganda gukomereza amasomo ya gisirikare muri ‘Fort Leavenworth’, ishuri rya gisirikare riherereye i Kansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yavuyeyo muri Nyakanga 2008 atangira andi masomo ajyanye no kumanukira mu mitaka bimenyerewe ku bazwi nka ‘Para-Commandos’. Ayo masomo yayigiye muri ‘US Army’s Airborne School’ muri Leta ya Georgia.

Muri uwo mwaka Muhoozi yahise azamurwa mu ntera ahabwa ipeti rya Lieutenant Colonel ndetse ahabwa inshingano zo kuyobora umutwe udasanzwe ‘Special Force’ mu ngabo za Uganda. Uyu mutwe ufite inshingano zo kurwanya iterabwoba no kurinda abayobozi bakuru mu gihugu.

Mu 2011 yagize uruhare rukomeye mu gutoza no gutoranya abasirikare b’indobanure bazajya mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia. Ni nabwo yongeye kuzamurwa ahabwa ipeti rya Colonel.

Mu ntangiro za 2011 yongeye gusubira ku ntebe y’ishuri ajya mu Ishuri rya Gisirikare ryo muri Afurika y’Epfo ryitwa ‘South African National Defence College’. Yamazeyo amezi atandatu, muri Kanama 2012 ahita agirwa Général de Brigade.

Hagati ya 2013 na 2014, Muhoozi ni umwe mu basirikare ba Uganda boherejwe muri Sudani y’Epfo gufasha ingabo z’iki gihugu guhangana n’ibibazo by’umutekano muke. Mu 2020 yongeye kugirwa Umuyobozi wa Special Force, umwanya yavuyeho agirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka. Aka kazi agafatanya no kuba umujyanama wa Perezida mu by’umutekano.

 

ImagePerezida Kagame yitabiriye isabukuru ya Muhoozi Kainerugaba

Image

Image

Image

ImageByari ibyishimo kunshuti za Lt Gen Muhoozi Kainerugaba

Image

Image

ImageIngeri z’abantu bakomete  muri Uganda zari zitabiriye

ImageAbakobwa bibIzungerezi nabo ntibahatanzwe

Image

ImageGen Salim Saleh (wa gatatu hagati) ni umwe mu batabaye Museveni, Janet na Muhoozi

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

ImageMuhoozi yashimiye Perezida Kagame witabiriye ibi birori

Image

Image

Image

Massamba ari kumwe na Ruti Joel banafatanyije kuririmba indirimbo zimwe na zimwe

Masamba Intore ari mu bahanzi basusurukije abantu muri ibi birori

Nyuma yo kunyura benshi, Massamba Intore yahaye impano y’umupira wanditseho ‘Inkotanyi cyane’
Lt Gen Muhoozi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *