Inama ya CHOGM yitabiriwe n’abantu barenga 5000, baturuka mu bihugu 54 bigize uyu muryango wa Commonwealth uhuriza hamwe abaturage miliyari 2,6.
Kuva ku munsi wa mbere abashyitsi batangira kuza ndetse kugeza ku musozo w’inama hagiye haba ibikorwa bitandukanye birimo amahuriro y’inama zitandukanye,abanyacyubahiro batandukanye bagiye basura ahantu hamwe nahamwe nko ku Rwibutso rwa Jenocide rwa Gisozi ndete bamwe bagiye bakora ibikorwa bitandukanye.
Ntitwabura kandi kuvuga nk’udushya twagiye tugaragara nkaho Perezida wabaturanyi Yoweri Kaguta Museven yaje aciye ku muka wa gatuna azwanywe n’indege ya Gisirikare,gusa ahageze aza gufata imodoka imwerekeza i Kigali,aho akigera mu mugi wa Kigali yakiranywe urugwiro nabatuye uyu mujyi.
Undi munyacyubahiro wagarageye cyane mu bikorwa bitandukanye n’Igikomangoma cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza,Prince Charles aho yagiye asura ahantu hatandukanye aho tariki ya 22 Kamena 2022 yagiye mu karere ka Bugesera gusura Umudugudu w’Ubumwe n’Ubwiyunge uzwi nka “Mbyo Reconciliation Village”,ndetse n’urwibutso rwa Jenoside rw’i Nyamata.
Undi munyacyubahiro wagaragaye cyane ni Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson aho ku wa kane tariki 23 Kamena 2022 yasuye GS Kacyiru II, aganira n’abanyeshuri bahiga ndetse ashima urwego uburezi bw’u Rwanda bugezeho,ibi akaba yabikoze mu rwego rwo kureba uruhare rw’inkunga y’u Bwongereza mu iterambere ry’uburezi bw’u Rwanda.
Ikindi cyagiye kiranga iki cyumweru cya CHOGM ni ibitaramo bitandukanye byagiye bitegurwa byiswe ‘People’s Concerts’ ahanini birimo iby’abanyarwanda mu rwego rwo gususurutsa abashyitsi ndetse nu gutuma Kigali itagira irungu kandi yagenderewe n’imbaga yabantu batandukanye .
Ibi bitaramo byaritabiriwe cyane ndetse wabonaga ko abanyakigali bishimiye gutaramana nabahanzi babo.
Ikindi nuburyo hagiye hagaragara amafoto atandukanye muduce tumwe na tumwe herekanwa umujyi uburyo warimbishijwe ndetse nabantu bamwe ukabona ko biteguye ku rwego ruri hejuru mu kwakira abashyitsi bagendereye igihugu cy’u Rwanda .
Ku mihanda yose ya Kigali hari hashyizweho ibyapa bigaragaza imyiteguro ya ‘CHOGM’
Imyiteguro yo kubaka imihanda n’ibiraro yari yashyizwemo imbaraga
Iki kiraro cya Kicukiro Centre cyashyizwemo imbaraga kuburyo bukomeye.
Mubice bitandukanye by’umujyi wa Kigali hari hagiye hategurwa aho ibitaromo bibera cyane ku Gisimenti na Nyamirambo
Abanayakigari ntibigeze bicwa n’irungu kubera ibitaramo
Ubwo yasesekaraga mu Mujyi wa Kigali aherekejwe n’umugore we Camilla Parker Bowles
Yakiriwe na na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye
Boris Johnson na Carrie Johnson ubwo bageraga ku kibuga k’indenge i Kanombe
Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari ubwo yagera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali
Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege cya Kigali
Umuyobozi w’Ikirenga wa Brunei akaba na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Hassanal Bolkiah ibni Omar Ali Saifuddien III ubwo yarageze i Kigali
Minisitiri w’Intebe w’Ibirwa bya Maurice ubwo yaragze i Kigali
Minisitiri w’Intebe wa Belize, Johnny Briceño
Minisitiri w’Intebe wa Repubulika y’Aba- Dominicaine, Roosevelt Skerrit nawe ari mu bayobozi bitabiriye iyi nama
Perezida Filipe Nyusi yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe
Ubwo Perezida Museven yageraga ku mupaka wa Gatuna
Perezida Museven yafashe imodoka yereeza Kigali
Ikigera I Kigali yakiranywe ibyishimo bikomeye
Abantu bari buriye amazu aka ngo bihere ijisho muzehe utaherukaga I Rwanda
Ubwo inama yari igiye gutangira Perezida Kagame na Patricia Scotland usanzwe ari umunyamabanga mukuru wa Commonwealth, bahaga ikaze abanyacyubahiro batandukanye.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame baganira na Emir wa Qatar, Igikomangoma Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani
Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema
Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson
Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau
Perezida wa Kenya, Uhuru Muigai Kenyatta
Perezida Kagame n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland bakira Igikomangoma Charles na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson
Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Commonwealth ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu
Igikomangoma Charles yashimiye Perezida Kagame n’u Rwanda ku myiteguro myiza yakozwe mu kwitegura iyi nama mu bihe bigoye bya COVID-19