Mu gihugu cy’Ubugande bamuritse imodoka y’intambara y’umutamenwa(igifaru) ahoUmugaba w’ingabo zirwanira ku butaka za Uganda Liyetona Jenerali Muhoozi Kainerugaba yatangaje kuri Twitter amafoto avuga ko ari ay’imodoka y’umutamenwa y’intambara ya mbere ikorewe muri icyo gihugu.
Yatangaje ko iyo modoka “yaherewe iforoma yose inakorerwa muri Uganda”, ariko ntiyavuze ibiyiranga mu mikorere yayo n’igiciro cyayo.Iyo modoka yabatijwe ’Chui’ – ijambo ry’Igiswayile rivuga ’Ingwe’ – yakozwe bisabwe na se akaba na Perezida wa Uganda Yoweri Museveni.
Ubwo habaga amatoro mu mwaka ushize, igisirikare cya Uganda cyagize uruhare mu bikorwa byibasiye abigaragambyaga mu murwa mukuru Kampala, nyuma yuko Bobi Wine wiyamamarizaga kuba Perezida atawe muri yombi.Abategetsi bashyigikiye ikoreshwa ry’amasasu nyamasasu, bavuga ko polisi n’igisirikare bari bahanganye n’imidugararo mu gihugu.
Museveni Perezida w’igihugu yatangaje ko yishimiye kiriya gikorwa gihambaye kigezweho n’Igisirikare cy’Igihugu cye kuko ubusanzwe Uganda itakaza amafaranga menshi igura imodoka hanze.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati “Uganda ikoresha arenga Miliyoni 550 $ buri mwaka yo kugura imodoka mu Buyapani no mu Burayi. Amafaranga yose tuba twakuye mu bucuruzi bw’Ikawa agera muri Miliyoni 500 $ akisubirira mu i Burayi mu gutumiza imodoka. Ibi bigomba guhagarara.”
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube