Ihere ijisho ubukwe bwa mbere buhendutse,banze gusesagura bakora ubukwe ari bonyine(AMAFOTO)

Tumenyereye ko mu bukwe imiryango yombi haba ku ruhande rw’umukobwa ndetse no kuruhande rw’umusore,ibi kandi ninako bitwara amafaranga haba ku kwakira ababa baje gutaha ubukwe ndetse nibigurwa bikoreshwa muri ubwo bukwe, birimo imodoka,sale iberamo ubukwe,gukodesha imyenda y’abageni n’ibindi bitandukanye bibugendaho.

Muri iyi minsi ho usanga ibigenda ku bukwe biba ari byinshi kuburyo bamwe iyo batitonze usanga binagira ingaruka kubuzima bwabo baba bagiye kubamo cyane ko hari nabahitamo kwaka amadeni muri za banki kugirango bashimishe abaje kubashyigikira,nayamara bakibagirwa ko urugendo rw’ubuzima bw’urugo butangira nyuma y’ubukwe,aho usanga byinshi bikenera amafaranga.

Mu gihugu cya furika yepfo rero hari couple yarebye ibyo ifata icyemezo benshi batafata bahitamo gukora ibyo byose ntanumwe uhari.

Amakuru avuga ko aba bageni basanzwe biberea muri America nubwo bakomoka muri afurika yepfo. Inkuru zitandukanye zivuga ko ubu bukwe ari bwo buhendutse cyane ku isi. Ni ubukwe butatumye umusore agura imyenda cyangwa umukobwa ngo agire ibindi bintu agura, babifashe ari nk’aho batembereye ariko binjira mu rusengero barasezerana ari babiri baritahira. Nta birori byabaye mu rugo rw’abageni.

Icyambere ni urukundo si ibigenda ku bukwe nkuko bamwe babikeka,ku girango umubano ugende neza.

Ni icyemezo cyaburi umwe kubikora uko abyumva kugirango abashe kwibanira n’umukunzi we cyane ko nyuma y’ubukwe aribo ubwabo bagira uruhare mu gukomeza umubano.

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *