Ikibuga cy’umupira w’amaguru(HUYE STADIUM )kimaze iminsi kiri gusubirwamo mu rwego rwo gushyirwa ku kibuga mpuzamahanga kizajya cyakirwaho imikino itandukanye ya CAF,dore ko iri shyirahamwe yari yagaragaje ko mu Rwanda ntakibuga cyujuje ibisabwa gihari cyakinirwaho iyi mikono.
Imirimo yo kuyivugurura iyi stade yatangiye ku wa 22 Mata 2022, kuri ubu ibice bitandukanye biyigize byamaze kuzura ndetse n’ibikoresho biyigezwamo ariko abakora isuku n’indi mirimo ya nyuma baracyari mu kazi kugira ngo irusheho gusa neza.
Umwanzuro wo kuyivugurura ahanini waturutse ku kuba isuzuma ryakozwe ryaragaragaje ko u Rwanda nta Stade n’imwe rufite yemerewe kwakira irushanwa ry’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).
Nyuma yiyi mirimo yose imaze gukorwa ugeze ku kibuga ubona ubwiza bwacyo nkaho iyo ugeze imbere muri Stade ya Huye ubona ikibuga kimeze neza ndetse na ya migina yatumaga harekamo amazi yavuyemo kuko hashyizwemo ubwatsi (tapis synthétique) bwiza bworoshye bitandukanye n’ubwo yahoranye itaravugururwa.
Mu nkengero z’ikibuga hashyizweho imiyoboro y’amazi ku buryo adashobora kwinjira aho abakinnyi bakinira nk’uko mbere byagendaga bigatuma rimwe na rimwe umukino uhagarara.
Hashyizwemo amazamu meza ndetse n’inyuma yaho hasaswa ubwatsi bwiza bubereye ijisho [mbere hahoze itaka] ndetse ni naho abakinnyi b’abasimbura bazajya bishyuhiriza mbere yo kwinjira mu kibuga.
Amatara acanira ikibuga nijoro na yo yamaze kuvugururwa atanga urumuri rwiza ku rugero rwa Lux 1800 ku buryo ikibuga cyose kigaragara neza.
Abahanga bavuga ko amatara yaka neza muri Stade agomba kuba atanga urumuri rwa Lux ziri hagati ya 1200 na 1800.
Intebe zicarwaho n’abakinnyi b’abasimbura na zo zamaze kugezwamo ndetse zifite umwanya ushobora gushyirwamo icupa ry’amazi.
Aho abanyacyubahiro bicara hashyizwe intebe nziza zabugenewe ku buryo bicara neza bafite ahantu ho gutereka icupa ry’amazi n’aho gushyira amaboko.
Mu myanya y’icyubahiro cy’abo ku rwego rwo hejuru n’ababakurikira hazajya hicara abantu bageze kuri 500.
Inyuma y’aho abanyacyubahiro bicara hateganyijwe n’aho bafatira ikawa hameze neza kandi naho harimo aho kuyitangira, aho kwicara ndetse n’intebe zagenewe kwicaraho unywa unareba umukino.
Aho abanyamakuru bicara hamaze gutunganywa hashyirwa intebe n’ameza mu byumba bicaramo, aho gucomeka mudasobwa n’imigozi ya murandasi n’ibindi.
Mu byumba bine bito byagenewe abanyamakuru basesengura umukino uri kuba, hashyizwemo ikoranabuhanga riborohereza akazi.
Hari n’icyumba cyagenewe abanyamakuru aho bazajya bakorera inama bakahatangira n’ibiganiro kandi hari ahagenewe gutereka ibyuma byabo bifata amajwi n’amashusho.
Gusa igice cyo hanze cyo kiracyatunganywa kuko nta meza n’intebe birahashyirwa. Aho kandi hazajya hashyirwa lisiti z’amakipe agiye gukina kugira ngo bibafashe mu kazi kabo.
Ikindi kitarashyirwaho ni televiziyo ishobora korohereza umunyamakuru kureba mu mashusho agenjwe buhoro (Slow Motions) icyabaye mu kibuga.
Abashinzwe kuvugurura Stade ya Huye babwiye IGIHE ko mu gihe gito na byo bizaba byamaze gushyirwamo kuko bihari.
Hashyizweho kandi
Mu gice kidatwikiriye aho abafana bicara hashyizwe intebe nziza zegamirwa ku buryo babasha kureba umukino nta nkomyi.
Ni intebe zifite ubushobozi bwo kunyagirwa cyangwa zigakubitwa n’izuba ntizigire icyo ziba ariko zizajya zinatwikirwa nyuma yo gukora isuku kugira ngo zikomeze gusa neza. Zamaze kugezwamo zose hasigaye kuzishyiraho nimero ku buryo umufana azajya agura itike agahita amenya n’intebe azicaraho.
Mu bice bitandukanye abafana bicaramo hashyizwemo uburyo bwo gusakaza amajwi ku buryo amatangazo n’ibindi bivugirwa muri Stade babasha kubyumva neza.
Ku gice cyo hirya y’ikibuga aho abafana bicara bareba, hashyizwe uruzitiro rwiza ruzajya rwamamarizwaho ibikorwa bitandukanye by’abafatanyabikorwa n’abandi bifuza kumenyekanisha ibyo bakora.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu