Ikamba rya Miss Burundi ryaye ritanzwe(AMAFOTO)

Ni umuhango waraye ubaye kuri uyu wagatanu tariki 6 Gicurasi 2022 ubwo hatangwaga ikamba rya Miss Burundi bikarangira ryegukanywe na Ngaruko Kelly akaba yaritwaye ahigitse abakobwa 57 bari bahanganye muri iri rushanwa.

Igisonga cya mbere cyagaragiye Ngaruko ni Sezerano Arlène Antoine naho igisonga cya kabiri kiba Ishimwe Aimée Gloire,hakaba hanatanzwe ikamba ry’umukobwa wakunzwe cyane(Miss popularity) rikaba ryegukanywe na Ndahiro Mégane.

Mu cyiciro cya nyuma hagezemo abakobwa 12 bavuye muri 57 bari batangiye iri rushanwa,gusa Ku munsi wo gutanga ikamba, hagaragaye abakobwa 11 kuko hari umwe wari urwaye.

Uyu nyampinga wahawe ikamba yahembwe imodoka yo mu bwoko bwa Ractis, mu gihe cy’umwaka azahabwa amafaranga y’Amarundi 3.200.000 (agera ku miliyoni 1,7 Frw),akaba azanarihirwa amashuri mu gihe cy’umwaka umwe.

Siwe gusa wahembwe kuko igisonga cya mbere cyagenewe miliyoni 2 z’Amarundi (asaga miliyoni 1 Frw) hamwe no kurihirwa amashuri mu mwaka umwe.

Miliyoni 1,5 y’Amarundi nayo ihabwa igisonga cya kabiri nk’igihembo (asaga ibihumbi 700 Frw) no kurihirwa amashuri mu gihe cy’umwaka, naho Nyampinga ukunzwe agenerwa miliyoni 1 y’Amarundi [asaga ibihumbi 500 Frw) no kurihirwa amashuri.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *