Kuri iki cy’umweru tariki 6 Ukwakira 2022 mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyakiriba impanuka ikomeye y’ikamyo yari itwaye amafi umushoferi wari uyitwaye ahita ahasiga ubuzima.
Iyi kamyo yakoze impanuka ivuye ku mupaka wa Cyanika mu gihugu cya Uganda.
Umuturage wabonye iyi mpanuka ubwo yabaga yavuze uwari kumwe na Shoferi imbere yasimbutse nyamara nyiri ubwite warokotse impanuka avuga ko impanuka yabaye ikamyo ikagwira uruhande rwa Shoferi, we akarokoka atyo, shoferi akahasiga ubuzima.
Yvan warakotse impanuka yagize ati” Twari turi mu modoka tuvuye ku mupaka wa Cyanika, tugeze mu ikorosi ry’aha imodoka ibura feri. Shoferi yakandagiye iyo hasi biranga arangije arambwira ngo ninifate ubundi nzirike umukandara kuko turapfuye. Imodoka yagiye kugwa igwira uruhande rwe arapfa, njye ndarokoka”.
Iyi mpanuka yemejwe n’umuyobozi wa Police mu ntara y’Iburenegerazuba Rukundo Mucyo,akaba yasabye abatwara kwirinda umuvuduko ukabije.
Yagize ati”nibyo impanuka yabaye uwaruyitwaye yahasize ubuzima uwo bari kumwe arakomereka.”
Abaturage baturiye iki gice bavuga ko uyu muhanda umanuka cyane ndeste impanuka zikunda kuhabera biterwa no kubura feri kw’imodoka gusa hari nabavuga ko hari amagini ahari atuma imodoka zikunda kuhakorer impanuka.
Yvan warokotse iyi mpanuka