Iker Casillas yatangaje ko ubutumwa bwashyizwe kuri Twitter buvuga ko ari umutinga ari abinjiriye compte ye.

Umunya-Espagne Iker Casillas ufite ibigwi muri ruhago yatangaje ko yinjiriwe kuri compte ye ya Twitter hagashyirwaho ubutumwa bwemeza ko ari umutinganyi(abaryamana bahuje ibitsina) ahita anatsiba ubu butumwa.

Ubwo hari ku cyumweru tariki 09 Ukwakira 2022 kuri Compte ya Casillas hashyizweho ubutumwa bugaragaza ko abaryamana bahuje ibitsina bakwiye guhabwa agaciro .

Ubu butumwa bwagiraga buti“Nizere ko mubinyubahira: ndi umutinganyi.”

Abatari bake babonye ubu butumwa babusamiye hejuru ndetse barimo nabari bamushyigikiye nka Carles Puyol bakinanye mu Ikipe y’Igihugu ya Espagne,ahoyahise amubwira ko aricyo gihe ngo bagaragaze ukuri kwabo.

Yagize Ati “Igihe kirageze ngo tuvuge inkuru yacu, Iker.”

Iker Casillas nyuma yuko abonye ibiri kumubaho yahise ajya ku rukuta rwe rwa Twitter ashyiraho ubutumwa bugaragaza akaga yahuye nako.

Yagize Ati “Konti yibwe. Ku bw’amahirwe buri kimwe cyasubiye mu buryo. Ndasaba imbabazi abankurikirana bose. By’umwihariko kandi ndasaba imbabazi Ishyirahamwe ry’Abaryamana bahuje ibitsina.”

Iker Casillas yasezeye umupira mu 2020 kubera uburwayi bw’umutima,akaba yaragize ibihe byiza muri ruhago,gusa iby’urukundo byo bisa nibitaramuhiriye kuko we n’umunyamideli Sara Carbonero Batandukanye muri Werurwe 2021 nyuma y’imyaka itanu babana nk’umugabo n’umugore,ubu bakaba bafite inshingano zo gufatanya kurera abana 2 babyaranye.

Iker Casillas' wife has cancer operation three weeks after goalkeeper  suffered heart attack - EurosportSara Carbonero Batandukanye muri Werurwe 2021 nyuma y’imyaka itanu babana nk’umugabo n’umugore,ubu bakaba bafite inshingano zo gufatanya kurera abana 2 babyaranye.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *