Umuterankunga wa Rayon Sports’ SKOL Brewery Ltd’ ari kuvugurura ikibuga iyi kipe ikoresha mu rwego rwa kugishyira kurundi rwego kikaba kiri gushyirwamo ubwatsi bw’ubukorano(Tapis) imirimo ikaba igeze kure.
Iki kibuga giherereye mu Nzove mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali akaba ari naho uru ruganda rwenga agasembuye rukorera.
Uruganda rwa SKOL rwahisemo gukora iki kibuga kugirango kije ku rwego rwibibuga bishobora gukinirwaho imikino yemewe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FIFA.
Mu ntangiro y’Ukwakira 2022 nibwo imirimo yo kuvugurura iki kibuga yatangiye mu rwego rwo gufasha iyi kipe kugirango ijye ikorera imyitozo ahantu hasa neza doreko cyakundaga kwangirika bigatuma kugikiniraho bitoroha.
Iki kibuga kiri kubakwa na Sosiyete y’Abanya-Turikiya isanzwe ifite ubunararibonye bwo kubaka ibibuga haba ibikorerwaho imyitozo ndetse nibyo gukiniraho umukino waguye.
Kugeza ubu iki kibuga cyahawe ibipimo bigenwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi kuko hari gahunda y’uko kizajya cyakira imyitozo n’amarushanwa yemewe na FIFA.
Imirimo yo kubaka iki kibuga nirangira bamwe mu bakozi bari kucyubaka bazaguma mu Nzove mu gihe cy’amezi atandatu bahugura Abanyarwanda bazaba bashinzwe kucyitaho.
Iki kibuga kizaba gifite urwambariro rugezweho cyubatswe na SKOL Brewery, uru ruganda ni rwo ruzajya rucyitaho umunsi ku wundi mu gihe Rayon Sports nk’umufatanyabikorwa izagena abazagikiniraho.
Amakuru dukesha Igihe nuko Rayon Sports y’Abagabo izajya ihakorera imyitozo mu gihe iy’Abagore n’Ishuri ry’Umupira w’Amaguru rizashingwa mu Ukuboza uyu mwaka bo bazajya bahakorera imyitozo banahakirire imikino y’amarushanwa n’iya gicuti.
Imyanaya abafana bazajya bicaramo.
Ibizingo byinshi bya tapis isaswa ikoroswaho ibyatsi.
Amafoto:Igihe