Ikipe ya Rayon Sports yabonye umutoza mushya

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwemeranya na Haringingo Francis Christian wari umutoza wa Kiyovu Sports, kuyibera umutoza mu gihe cy’umwaka umwe w’imikino.

Nyuma y’isozwa rya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, amakipe atandukanye akomeje gutangira gahunda yo kwiyubaka  basinyisha abakinnyi n’abatoza, mu gihe abandi bari gutandukana n’amakipe yabo.

Ni muri urwo rwego ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha umutoza Haringingo Francis Christian amasezerano yo kuzayitoza umwaka umwe w’imikino.

Kugeza ubu Haringingo wamaze kwemeranya n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ko azizanira itsinda ry’abatoza bazakorana, barimo abo bakoranaga muri Kiyovu Sports ari bo Rwaka Claude nk’umutoza wungirije, Niyonkuru Vladmir nk’umutoza w’abanyezamu, ndetse na Nduwimana Pablo nk’umutoza ushinzwe kongera ingufu,akaba ari nako akunze kubigenza kuko aho agiye hose atajya asiga abamwungirije cyane cyane Rwaka kuko banakoranye muri Mukura vs na Police Fc.

Haringingo Francis yari yagerageje kwitwara neza muri Kiyovu gusa igikombe cya Shampiona yakozagaho imitwe y’intoki byarangiye akiburiye ku makipe ari hasi kuko yananiwe gutsinda Espoir Fc ndetse undi mukino wamukuye amata mu kanwa nuwo yatsinzwemo na Gasogi United.

IGIHE on Twitter: "Uwari Umutoza Mukuru wa Police FC, Haringingo Francis  Christian, yerekeje muri Kiyovu Sports yatozwaga na Ndayiragije Étienne  wamaze gutandukana n'iyi kipe yambara icyatsi n'umweru.  https://t.co/rz5WffNf1p https://t.co/2VXUD2G366 ...

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *