Imbamutima za Ineza Elvine w’imyaka 12 wakoze mu biganza bya Jeannette Kagame

Ineza Elvine yanditse amateka nk’umwana wa mbere w’imyaka iri munsi ya 15 watumiwe mu banyacyubahiro, ibyamamare, abayobozi n’impirimbanyi mu guharanira ubusugire rw’urusobe rw’ibinyabuzima.

Inkuru y’uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 12 wiga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza, iri mu zakwirakwiye mu Rwanda no ku Isi yose, ariko kuri we icyamuhinduriye ubuzima kurusha ibindi atazibagirwa ni ugukora mu biganza bya Madamu Jeannette Kagame.

Ku wa 1 Nzeri 2023, ni bwo Ineza yagize amahiwe yo guhura na Madamu Jeanette Kagame, akamukora mu biganza, mu muhango wo Kwita Izina wabaye ku nshuro ya 19.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya nyuma y’uwo muhango, Ineza yagize ati: “Ni ibyishimo kuri njye kubona nkora mu biganza bya Jeanette Kagame, ndakeka ndi umwe mu bana bagize ayo mahirwe, yemwe n’abantu bakuru ni bake kuko ni umuntu ukomeye muri iki Gihugu.”

Ineza Elvine yasabye urubyiruko gukunda no kubungabunga ibidukikije kuko ari bwo buzima bwa muntu, kandi ngo bitanga amahirwe menshi arimo no kuba yarabashije gukora mu biganza bya Madamu wa Perezida wa Repubulika.

Ineza avuga ko ibidukikje ari byo bitumye amenyekana kandi bimuhesha ishema we n’abandi bana bagenzi be. Ku myaka ye mike na we avuga ko abona ibyiza by’imiyoborere myiza, kuko amahirwe yagize yo guhura n’abakomeye yuva nta handi byabayeho ku Isi.

Yagize ati: “Iyo hataza kubaho mbere na mbere imiyoborere myiza yita kuri buri wese ntabwo mba mpagaze hano, kugera hano rero byagendeye ku bushobozi nagaragaje mu Ishuri.”

Ineza akomeza asaba urubyiruko gukomeza gukora cyane umurimo uwo ari wo wose baba bashinzwe, kuko ngo ni bwo buryo bwiza bwo kugirirwa icyizere ndetse no kumenyekana.

Yagize ati: “Nta muntu w’umunebwe ukundwa cyangwa se ngo amenyekane. Ibi byose ni uko nagiye nitabirira amarushanwa anyuranye nkayatsinda, urebye aho mvuka mu cyaro cya Bushozi muri Muhoza ntiwakumva ko navumbuka iyo ngo nze nicarane na Perezida! (aseka) None ugira ngo Jeanette si Perezida se? Njye nzaharanira mfatanyije na bagenzi banjye gukunda no kubungabunga ibidukikije kandi uyu munsi mu mateka yanjye sinzawibagirwa.”

Icyerekezo cya Ineza ngo ni ukugera ikirenge mu cya Madamu Jeanette Kagame kubera ko ngo ari umubyeyi mwiza kandi ugira urukundo.

Yagize ati: “Jeanette Kagame ni umbyeyi w’icyitegererezo haba mu Rwanda ni ku Isi yose, ndifuza gukora cyane kugira ngo nzabe ikirangirire mu guteza Isi imbere no gusakaza amahoro nka we; kandi mbonereho no kumushimira cyane ku bw’icyizere yangiriye, ndumva binshimishije cyane kumubona.

Ntabwo twari twicaranye ariko namureberaga hafi yanjye aho yari yicaye, nshimire na Perezida Paul Kagame wateguye iki gikorwa ngaruka mwaka cyo Kwita Izina kuko ni cyo kimpuje na Jeanette Kagame byari umunyenga ni ukuri.”

Ineza asaba abana b’abakobwa kwigirira icyizere mu byo bakora byose ngo kuko na bo bashoboye.

Yagize ati: “Ngarutse kuri Jeanette Kagame yatweretse ko n’abagore bashoboye kuko ahora adukangurira kwigirira icyizere kuko n’umwana w’umukobwa, nk’ubu nagize amanota 85% mbaye uwa mbere kandi abahungu twiganaga ni benshi, ariko nashyizeho umuhate mba uwa mbere. Bagenzi banjye b’abakobwa bigirire icyizere, aho batumva basobanuze ni byo bizatuma bagera ku byo bifuza imbere habo heza”.

Ineza kugeza ubu afite imyaka 12, akaba ari na we mwana muto wabaye uwa mbere mu kwita izina ingagi kuva iyi gahinda yatangira mu mewaka wa 2005.

Uyu mwana w’umukobwa bigaragara ko ari intyoza mu kuvuga, yiga mu mwaka wa ku ishuri ryitwa Regina Pacis Musanze, akaba yarise “Nibagwire” umwana w’ingagi ukomoka mu muryango wa Segasira na Ubuhamya.  Nibagwire ryatoranyijwe mu rwego ro kwifuriza umuryango mushyawa Segasira kororoka no kugwira.

 

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *