Biravugwa ko imirwano yongeye kubura hagati y’igisirikare cya Congo n’umutwe wa M23, aho bivugwa ko FARDC ishaka kwisubiza Umujyi wa Bunagana mu gihe uyu mutwe ukomeje kuba ibamba.
Goma 24 News iravuga ko iyi mirwano yatangiriye mu gace ka Shangi na Ruvumu aho abasirikare ba FARDC banyuze mu duce twa Nyaruhondo bagera ahitwa Ruseke mu gace gaherereye Ntamugenda mu Bilometeri 15 uvuye Rubare ku muhanda wa Goma-Rutshuru.
Mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Kamena 2022, ingabo za FARDC ziri kumwe n’abo mu mitwe iri gufatanya n’aba basirikare irimo FDLR, bakomereje mu duce turimo Tchanzu muri Gurupoma ya Jomba.
Hari amakuru avuga ko abasirikare bari kurwanira ku ruhande rwa Leta bagera ku bihumbi bitanu (5 000) baje kuri uru rugamba kugira ngo bisubize umujyi wa Bunagana umaze iminsi uri mu maboko ya M23.
Abarwanyi b’imitwe itandukanye irimo uyu wa FDLR urwanya u Rwanda, na Mai Mai, bakomeje kugaragara mu bice biri kuberamo imirwano kugira ngo bafashe FARDC kwisubiza uyu mujyi.
Ubwo M23 yafataga umujyi wa Bunagana, Umuvugizi w’uyu mutwe Maj Willy Ngoma, yatangarije RADIOTV10 ko gufata uyu mujyi bitari biri mu bushake bwabo ahubwo ko bawufashe mu rwego rwo kwizera umutekano wabo kuko FARDC yari ikomeje kubagabaho ibitero.
Mu minsi ishize, havuzwe amakuru ko M23 yaba yakuwe muri Bunagana ariko Maj Willy Ngoma, yaje kunyomoza aya makuru avuga ko nta ngabo na zimwe zifite ubushobozi bwo kubakura muri uyu mujyi.
Uyu muvugizi wa M23, mu kiganiro yatambukije ku mbuga nkoranyambaga z’uyu mutwe, yavuze ko abarwanyi babo bahagaze bwuma ndetse ko biteguye kurwana urugamba rwose bashozwaho.
Muri iki kiganiro, Maj Willy Ngoma yanaboneyeho kunyomoza amakuru yavugaga ko umuyobozi wa M23, Gen Sultan Makenga yapfuye, yerekana bari kumwe yabasuye aho bari ku rugamba, ashimangira ko uyu mujenerali ari we uzabohora Congo.
Source: RADIOTV10
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900