Koperative yo Kuzigama no Kugurizanya y’Abakora mu Nzego z’Ubuzima, Muganga Sacco, yatangaje ko guhera muri Mutarama 2023 abanyamuryango bazatangira guhabwa inguzanyo z’ubwoko butandukanye, hadashingiwe ku bwizigame bw’umunyamuryango gusa nk’uko byari bisanzwe.
Umwaka urashize icyahoze ari ikimina cy’abaganga, HSS-MAG, gihindutse Muganga SACCO.
Kuvugurura uburyo bwo gutanga inguzanyo ni kimwe mu byemezo byatangarijwe mu Nteko Rusange ya Muganga SACCO yateranye ku wa Kane, yiga ku byakozwe mu mwaka ushize n’imishinga ifitiye abakora mu nzego z’ubuzima.
Muri izi mpinduka, byemejwe ko aho kugira ngo umunyamuryango ahabwe inguzanyo hashingiwe ku bwizigame afite muri Sacco, hazajya hashingirwa ku bwoko bw’ingunzanyo akeneye n’ubushobozi afite bwo kwishyura.
Ibi bikazajyana no gucisha imishahara y’abanyamuryango muri Muganga SACCO, aho ubuyobozi bwizera ko mu mpera z’Ukuboza 2022, abanyamuryango benshi bazaba baratangiye gucisha imishara yabo muri Muganga SACCO.
Izo mpinduka kandi zijyana n’uko nyuma yo gushyiraho ikoranabuhanga rifasha abayikoresha, igiye no gutangiza serivisi y’imashini zitanga amafaraga hakoreshejwe amakarita, ATM.
Mu byakozwe mu mwaka ushize harimo gahunda y’ikoranabuhanga yimakajwe mu gatanga serivisi z’imari zihuse ku banyamuryango, hagamijwe gufasha abanyamuryango kubona serivise z’imari batavuye aho baherereye.
Umuyobozi Mukuru wa Muganga SACCO, Uwambayingabire Claudine, yagize ati “Ishami ry’umunyamuryango wa Muganga SACCO ni telefoni ye. Bivuze ngo aho Umunyamuryango wese ari aba ari kumwe ni ishami rye.”
“Ni we wiha serivisi, ashobora kubona serivisi yose ashatse akoresheje telefoni ye kuko n’uyu munsi twatanze inguzanyo zigera kuri miliyari 3 Frw, kandi abanyamuryango bacu bose ntawe utonda ku ishami agiye gusaba inguzanyo; bose bazisaba bifashishije ikoranabuhanga.”
Mu kurushaho kugeza serivisi z’imari ku bakozi bo mu nzego z’ubuzima, ubuyobozi bwa Muganga SACCO buteganya gukoresha amakarita yo kubikuza, aho abanyamuryango bazajya bakoresha ibyuma bibikurizwamo amafaranga bya ATM igihe bayakeneye.
Abitabiriye iyo nama kandi bamenyeshwejwe ko hazajyaho uburyo bwo gukoresha aba “agents” babegereye, igihe bashaka kubitsa no kubikuza biboroheye.
Muganga SACCO itaganya kuzareba uburyo bwo gukorana n’abanyamuryango, bakishakamo abashobora gutanga izo serivise za “Agency Banking”.
Mu byamurikiwe abanyamuryango kandi harimo ikoreshwa rya “Mobile Banking”.
Ubu abanyamuryango ba Muganga SACCO biyandikishije muri Mobile Banking, bashobora kuyikoresha babikuza cyangwa babitsa.
Uretse Mobile Banking, Muganga SACCO iteganya no gutangira gukoresha “Mobile App” mu ntangiriro z’umwaka utaha.
Uwambayingabire yakomeje ati “Nta mpungenge dufite, abanyamuryango bose bazabona serivisi. Kandi ikindi, uburyo bwose buri mu gihugu twiteguye kubukoresha kugira ngo abanyamuryango bishime.”
Niyongere Janvier, umubyaza ukorera mu Bitaro by’Akarere ka Nyarugenge, akaba umwe mu banyamuryango bahagarariye abandi mu nama y’Inteko Rusange, yavuze ko yishimiye impinduka ziri kuba muri Muganga SACCO kandi hari byinshi iyi Koperative izafasha abaganga.
Yagize ati “Uyu munsi batweretse serivisi nziza tuzajya tubona ntabura kwishimira nk’umukozi mu rwego rw’ubuzima, bizafasha kuba umuntu yabona serivisi z’imari ku giciro gitoya.”
Muganga SACCO yatangiye ari ikimina muri 2017, akaba ari gahunda ya Leta igamije kunganira abakora mu nzego z’ubuzima, no kubafasha kubona serivise z’imari nziza kandi ku giciro cyo hasi.
Iyi Koperative yabonye Uruhushya rutangwa na Banki Nkuru y’ u Rwanda (BNR) rwo gutanga serivisi z’imari mu Rwanda muri Nyakanga 2022.
Muganga Sacco ibara abanyamuryango basaga 10,000, ndetse biteganywa ko kugeza mu 2024 bazagera ku bihumbi 50,000, bahariwemo n’abajyanama b’ubuzima.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900.