Impanga zavutse zifatanye mu Buhindi ariko zigatabwa n’ababyeyi bazo zikivuka zabonye akazi kazo ka mbere ndetse zizajya zihabwa imishahara ibiri nk’abantu 2 batandukanye.
Izi mpanga zatereranywez ikiri impinja zabanaga mu nzu zagenewe abana bo mu miryango ikennye ariko kuri ubu ziri mu byishimo ko zabonye akazo ka mbere.
Ikigo cya Punjab State Power Corporation Limited (PSPCL) cyabahaye akazi ko gukora amashanyarazi aho buri wese azajya ahembwa amapawundi 100 buri kwezi.
Kuva bakiri bato, bakundaga gukora ibintu kandi bakagerageza gusana ibikoresho byose byangiritse aho babaga.
Izi mpanga zabonye impamyabumenyi muri electronics.
Akazi kazo gashya bazagakorera mu cyumba gishinzwe gutanga umuriro aho bazajya bareba abiyandikishije bashaka amashanyarazi.
Mu kiganiro na The Independent, izi mpanga zagize ziti: “Turashimira Leta ya Punjab kuba yarahaye agaciro impano yacu.”
Abayobozi bo mu kigo cy’amashanyarazi bashimishijwe n’imikorere y’izi mpanga nyuma yo gusura ahakorerwa imyitozo zikerekana ko zishishikajwe n’amashanyarazi.
Venu Parsad, umuyobozi mukuru wa PSPCL,yabwiye The Telegraph ko batunguwe cyane n’impano itangaje y’izi mpanga.