Impanuka yahitanye babiri, abandi batatu barakomereka

Kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Kanama 2023 mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Kamembe, Akagari ka Kamurera, Umudugudu wa Kamuhirwa, habereye impanuka y’imodoka yahitanye abantu babiri, abandi batatu barakomereka bikomeye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, SP Twizere Bonaventure, yavuze ko abahitanywe n’iyi mpanuka ari umushoferi watwaraga imodoka ya Radio Rusizi ishami rya RBA witwa Niyitegeka Hertier w’imyaka 23, n’undi witwa Umuringa Laviecente w’imyaka 17.

Ati “Iyi modoka yakoze impanuka ni iyo mu bwoko bwa Mahindra Scorpio, ifite plaque RAC 576R yarenze umuhanda itwaye abantu batanu. Muri bo babiri bahise bitaba Imana, ntihahise hamenyekana icyateye iyi mpanuka, turacyakora iperereza”.

SP Twizere yavuze ko abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bya Gihundwe kwitabwaho naho abitabye Imana bajyanwa mu buruhukiro bw’ibi bitaro.

Umuvugizi wa Polisi yasabye abantu batwara ibinyabiziga ko bakwiye kwigengesera mu muhanda kugira ngo birinde impanuka, kandi bakazirikana gusuzumisha ibinyabiziga byabo bakirinda no gutwara banyoye ibisindisha ndetse bakubahiriza amategeko y’umuhanda.

Radio y’abaturage ishami rya Rusizi ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yihanganishije umuryango wa Niyitegeka Hertier wari umukozi wabo, mu butumwa bugira buti “Hertier yari umwana muto, ufite imbere heza. Twari tumaranye iminsi 5 mu kazi ka Radio Rusizi atwara abakozi bayo. Muri iki gitondo impanuka imwambuye ubuzima. Imana imwakire mu bayo.”

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *