Umutwe w’Abadepite watoye itegeko rigenga Akarere, rikaba riteganya ko Inama Njyanama y’Akarere izaba igizwe n’abajyanama 17 mu gihe ubusanzwe babaga barenze17 bitewe n’umubare w’Imirenge igize buri Karere.
Iri tegeko riteganya ko inzego z’Ubuyobozi z’Akarere ari Inama Njyanama, Komite Nyobozi, Ubunyamabanga Nshingwabikorwa na Komite y’Umutekano.
Inama Njyanama y’Akarere igizwe n’Abajyanama 17 barimo abajyanama rusange umunani batorwa ku rwego rw’Akarere, Abajyanama batanu b’abagore bangana nibura na 30% by’abagize Inama Njyanama y’Akarere, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Akarere, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Akarere, Umuhuzabikowa w’Inama y’Igihugu y‘abafite ubumuga ku rwego rw’Akarere, na Perezida w’abikorera mu Karere.
Zimwe mu mpamvu zagaragajwe zatumye uyu mushinga utegurwa, harimo ingingo z’itegeko ryihariye rigenga Umujyi wa Kigali zari zisanzwe mu itegeko zakuwemo hasigara ibirebana n’imitungayirize n’Imikorere by’Akarere n’inzego z’imitegekere zikagize.
Kugabanya umubare w’abagize Inama Njyanama y’Akarere mu nama Njyanama, bizatuma habamo abantu bake kandi bafite ubumenyi bwatuma batanga ibitekerezo bigamije kubaka iterambere ry’Akarere.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi avuga ko impinduka ziri muri iri tegeko ryemejwe zigamije gufasha mu buryo imiyobore y’Akarere by’umwihariko n’abagize Njyanama, yafasha mu iterambere abaturage bifuza ndetse no kubaka inzego zegereye abaturage.
Iyo Nteko Rusange kandi yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rikuraho itegeko rishyiraho Ikigo cya Leta Gishinzwe Guteza Imbere Ubumenyingiro n’Imyigishirize y’Imyuga mu Rwanda (WDA), rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere yacyo.
Src:imvahonshya.co.rw
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube