Impungenge ku indwara y’ubushita bw’inguge ’Monkeypox’ ishobora gukwira isi yose

Indwara ya ’Monkeypox’,indwara y’ubushita bw’inguge ikomeje kuba ikibazo kuburyo Inzego z’ubuzima zikomeje gusaba abaturage kwitondera iyi ndwara ni nyuma y’uko gikomeje gukwirakwira cyane kandi binashoboka ko cyagera ku Isi yose ku muvuduko udasanzwe.

Dr. Anthony Fauci, Umuyobozi w’ikigo gishinzwe indwara zandura muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko Monkeypox ari indwara ikwiye kwitonderwa cyane abantu bakayirwanya nk’indwara ifite ubushobozi bwo kuzakwirakwira cyane kurenza uko bimeze ubu.

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize umubare w’abanduye Monkeypox muri Leta zunze Ubumwe za Amerika wari ugeze ku 1469 bavuye kuri 929 bari barayanduye mu ntangiriro z’icyumweru. Ni mu gihe ku isi yose barenga ibihumbi 12.

Dr. Anne Rimoin, wamaze imyaka 20 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akora ubushakashatsi kuri Monkeypox, yavuze ko abayobozi batandukanye birengagije iyi ndwara. Avuga ko bategereje kuzabona ko ari ikibazo mu gihe izaba yageze ahandi hatari muri Afurika.

Ati “Iyi virusi yakwirakwiriye mu baturage bakennye kandi badahabwa agaciro bo muri Afurika imyaka myinshi ishize ariko ntacyo twabikozeho. Twamenye ko monkeypox icyobora kuba ikibazo mu myaka mirongo ishize”.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, Julien Mahoro Niyingabira, aherutse gutangaza ko nta muntu n’umwe biragaragara ko yanduye iyi ndwara ariko abaturage bakwiye gukomeza kwirinda.

Yagize ati “Ntabwo hano mu Rwanda turayigira ariko ntabwo bibujijwe ko abantu bakomeza gufata ingamba zo kwirinda kwegerana n’inyamaswa, kuzikoraho cyangwa gukora ku matembabuzi yazo kimwe no kwirinda izigaragara nk’aho zirwaye kuko bizwi ko iyi ndwara ikomoka ku nyamaswa.”

Yongeyeho ko inzego z’ubuvuzi ziteguye kubera Monkeypox gusa ahubwo zifite uburyo bwo gukora ubugenzuzi no kurinda ko habaho gukwirakwira kw’ibyorezo.

Ati “Ntabwo inzego z’ubuzima ziri maso kubera monkeypox gusa, ziri maso kubera indwara iyo ari yo yose ishobora kuba icyorezo kandi ishobora kwinjira mu gihugu, hashyirwaho uburyo bwo kuyipima mu gihe bibaye ngombwa ndetse no gukomeza ubugenzuzi.”

Uwanduye Monkeypox ashobora kuyimarana ibyumweru bibiri kugeza kuri bine ndetse bishobora kugaragara hagati y’umunsi wa gatanu n’uwa 21.

Ibimenyetso bishobora kugufasha gutahura ko wanduye iyi virusi harimo kugira umuriro mu buryo buhindagurika, kuribwa umutwe, uburyaryate mu mikaya, kubabara umugongo, kumva imbeho nyinshi, umunaniro ndetse no kuzana uduheri n’utubyimba duto tumeze nk’ibibembe cyangwa ibihara ku ruhu rwawe.

Mu gihe utangiye kugira umuriro bitewe na Monkeypox, nyuma y’umunsi umwe kugeza kuri itatu, utangira kweruruka cyane kuva mu maso ukaba wanagira udusebe ku buryo bikwirakwira umubiri wose.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *