Guverinoma ya Afurika y’Epfo, yashyizeho ibihe bidasanzwe mu bice by’Uburasirazuba bw’Igihugu byibasiwe n’imyuzure ikomeye imaze guhitana abantu barenga 300.
Imyuzure yasenye inzu zo mu duce twa Durban na KwaZulu-Natal, intara ya gatatu ituwe cyane mu gihugu. Inzu nyinshi zo muri ako gace ubu zimaze gusenyuka.
Perezida Cyril Ramaphosa yatangaje ko ibi byago byatewe n’imihindagurike y’ibihe ariko bamwe mu baturage mu gihugu bavuga ko isenyuka ry’inzu ryatewe n’imyubakire itajyanye n’igihe.
Byitezwe ko iki kibazo kizarushaho kugira ingaruka ku baturage ba Afurika y’Epfo basanzwe bibasiwe n’ibibazo birimo ubushomeri ndetse n’ubukungu bwasubiye inyuma bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.