Indege ya Loni yahitanye abasirikare 8 bari mu butumwa bw’amahoro muri RDC

Abasirikare umunani ba Loni bari mu butumwa bw’amahoro mu Burasirazuba bwa Congo baguye mu mpanuka y’indege yabaye ku wa Kabiri w’iki Cyumweru.

 

Iyo ndege yaguye mu gace kamazemo iminsi imirwano mu ntambara yubuwe n’Umutwe wa M23.

Mu bapfuye harimo Abanya-Pakistan batandatu, abasirikare babiri bakomoka mu Burusiya na Serbia. Nta muntu n’umwe wigeze urokoka.

Imibiri yabo yabonetse aho iyo ndege yaguye, ijyanywa i Goma mu Murwa Mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru.

Ambasaderi wa Pakistan muri Loni, Munir Akram, yemeje ko abasirikare b’igihugu cye baguye muri iyi ndege.

Ntabwo impamvu yateye iyi mpanuka yigeze itangazwa na Loni. Gusa igisirikare cya Congo cyashinje Umutwe wa M23 kuba ariwo wayihanuye.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *