Indege y’intambara y’u Burusiya yagonze drone ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kirere

Indege y’intambara y’u Burusiya, SU-27 yagonze drone ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Kabiri mu kirere cyo hejuru y’Inyanja y’Umukara, gisanzwe kigenzurwa cyane na OTAN uhereye igihe intambara yo muri Ukraine yatangiriye.

Umugaba w’ingabo za Amerika zirwanira mu kirere, ishami ry’u Burayi na Afurika, Général James Hecker, yatangaje ko iyo drone MQ-9 yari mu bikorwa bisanzwe mu kirere ubwo yagongwaga ndetse ikangizwa n’indege y’u Burusiya bigatuma ihanuka.

Ati “Ni igikorwa kibi kandi kitari icya kinyamwuga ku ruhande rw’u Burusiya bwateje igongana ry’indege zombi.”

Itangazo ry’Abanyamerika ryemeza ko hari amakuru yari yatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa ku byerekeye impanuka ya drone yakorewe muri Amerika mu Nyanja y’Umukara.

Rikomeza rigira riti “Drones za Amerika n’ibihugu bifatanyije zizakomeza kugenzura ikirere mpuzamahanga kandi turahamagarira u Burusiya kwitwara kinyamwuga.”

Inkuru dukesha Le Soir, ivuga ko hagiye gufungurwa ibiganiro hagati ya Amerika n’u Burusiya hagamijwe kwirinda ko hakwaduka ubushyamirane.

Ikirere cy’Inyanja Yirabura gihoramo urujya n’uruza rwa drones n’indege z’ibihugu biri muri NATO ndetse n’iz’ingabo z’u Burusiya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi yahamagaje Ambasaderi w’u Burusiya i Washington kugira ngo amenyeshwe ko ibyabaye ari “igikorwa cy’ubuhubutsi” kandi ko icyamagana yivuye inyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *