Indwara ya monkeypox ikomeje kwiganza mu bagabo baryamana bahuje ibitsina

Ishami ry’Umuryago w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryatangaje ko kugeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Gicurasi, abantu 92 bari bamaze kwandura virus ya monkeypox mu bihugu 12 hirya no hino ku isi.

 

Igikomeje kugora abahanga ngo ni uko ibyo bihugu bikomeje kugaragaramo iyi ndwara bitari ku rutonde rw’ibyo iriya ndwara yabayemo karande.

Byongeye, ngo ugasanga abarimo kugaragaraho uburwayi nta kigaragaza ko bakoreye ingendo mu bihugu bisanzwemo iriya ndwara.

OMS yakomeje iti “Dushingiye ku makuru y’ibanze, uburwayi bwagaragaye ahanini nubwo atari umwihariko wabo, ku bagabo baryamana n’abandi bagabo (MSM) bari bagiye kwivuza ku mavuriro asanzwe cyangwa atanga serivisi zijyanye n’imibonano mpuzabitsina.”

Uretse abamaze gusangwamo uburwayi, hari ibindi bipimo 28 bigishidikanywa ko ari iby’abarwayi ba monkeypox.

Nta bimenyetso bigaragaza ko iyi ndwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina, ahubwo byongera ibyago byo kwanduzanya binyuze mu gukoranaho cyangwa guhererekanya amatembabuzi.

OMS ivuga ko kugeza ubu ibipimo byafashwe ndetse bigasesengurwa mu buryo bwimbitse hakoreshejwe igipimo cya PCR (polymerase chain reaction), byagaragaje ko virus irimo gukwirakwira ikomoka muri Afurika y’Iburengerazuba.

Urugero mu isuzumwa ryakorewe ku murwayi wabonetse muri Portugal, byagaragaye ko iyo virus isa n’iyigeze kuboneka iturutse muri Nigeria, ikomereza mu Bwongereza, Israel na Singapore mu myaka ya 2018 na 2019.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

 

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *