Ingabo za EAC zoherejwe muri RDC zasabwe kurandura FDLR

Ibibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya (RDC) bimaze imyaka myinshi, umuzi wabyo ukaba uw’imitwe yitwaje intwaro irimo iy’abanyagihugu n’abanyamahanga ivuka uko bukeye n’uko bwije aho kugeza ubu habarurwa isaga 130.

Muri iyo mitwe harimo iy’abitwaje intwaro bigometse ku bihugu by’abaturanyi birimo n’u Rwanda ruhura n’ingaruka z’iyo mitwe guhera mu myaka isaga 25 ishize. Umutwe umaze igihe kinini uhungabanya umutekano ni FDLR yashinzwe n’abasize bakoze amahano muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu Kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, uyu mutwe wongeye kumvikana cyane nyuma y’aho Ingabo za RDC (FARDC) ziwifashishije mu guhangana n’undi mutwe w’inyeshyamba wa M23 ndetse ukanafashwa mu bikorwa umaze imyaka myinshi ugerageza byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Taliki ya 20 na 21 Nyakanga 2022, Komisiyo ihuriweho n’intumwa z’u Rwanda ndetse n’iza RDC yongeye gushimangira ko hakenewe kurandurwa uyu mutwe w’iterabwoba wa FDLR hamwe n’indi mitwe iwushamikiyeho. Iyo komisiyo yasabye Ingabo za EAC ziteguye koherezwa muri RDC kurandura burundu izo nyeshyamba ziri imbere mu guhungabanya umutekano mu Gihugu no mu Karere.

Iyo Komisiyo irangajwe imbere na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr. Biruta Vincent ndetse na Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC Christophe Lutundula Apala Pen’ Apala, yashyizweho n’Abakuru b’Ibihugu bu Rwanda, RDC n’Angola mu nama yabereye i Luanda ku ya 6 Nyakanga.

Nyuma yo guhura bwa mbere, Komisiyo yashyize hanze itangazo rishimangira ko ari ngombwa ko ingabo za EAC zoherezwa mu Burasirazuba bwa RDC mu guhangana n’imitwe yose yitwaje intwaro mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, by’umwihariko hakarandurwa burundu inyeshyamba za FDLR n’imitwe iyishamikiyeho nka CNRD, FLN, RUD-Urunana na FPPH-Abajyarugamba.

U Rwanda ruvuga ko umuzi w’ibibazo bya Politi byavutse hagati yarwo n’abaturanyi bishingiye kuri uyu mutwe wa FDLR ufite uruhare rukomeye mu bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC no mu Rwanda ubwarwo ari na yo Abakuru b’Ibihugu bashyizeho gahunda y’ubufatanye mu guhashya uwo mutwe kimwe na M23 n’indi yose ibarizwa muri ako gace.

Nyuma y’izahuka ry’umutwe wa M23 umwuka mubi warazamutse hagati y’ibihugu byombi bigira ingaruka ku buhahirane n’ubutwererane mu bya dipolomasi. Leta ya RDC mu guhunga ibibazo by’Abanyekongo bifuza guhabwa uburenganzira mu gihugu cyabo, yahisemo kuvuga ko iterwa n’u Rwanda yitwikiriye izo nyeshyamba zari zaratsinzwe mu myaka ikabakaba 9 ishize.

Leta y’u Rwanda ntiyahwemye kugaragaza ko nta nyungu n’imwe ifite mu kuba yakwivanga mu bibazo by’abenegihugu barimo kurwanira kurenganurwa na Leta yabo, ndetse no kwigobotora isura bambikwa mu gushaka kubambura uburenganzira kuri RDC nk’Igihugu cyababyaye.

Nyuma yo gushinja u Rwanda kuba inyuma y’umutekano muke muri RDC, Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda batangiye guhohoterwa ndetse n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwahuzaga Abanyarwanda n’Abanyekongo burahagarara kubera ihohoterwa rikorerwa Abanyarwanda bageze muri icyo Gihugu.

Bidatinze, abacuruzi benshi basahuwe mu bice bitandukanye bya RDC bashinjwa kuba Abanyarwanda, ndetse n’amasezerano y’ubucuruzi yari yasinywe hagati y’ibihugu byombi arahagarikwa. Komisiyo yashyiriweho kunga ibihugu byombi yanzuye kongera imbaraga mu rugendo rwo guharanira ko ubuhahirane n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwakongera gusubukurwa.

Biteganyijwe ko abayobozi muri Minisiteri z’Ubucuruzi n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka mu bihugu byombi bazahura mu gihe kiri imbere hagamijwe kongera gusuzuma amasezerano yashyizweho umukono, arimo no kubungabunga ishoramari rikorwa n’abanyamahanga hamwe n’amasezerano ajyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere.

Itangazo ryasohowe rivuga ko kongera kugenzura amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi bizakorerwa mu nama zizabera mu Rwanda no muri RDC. Ku rundi ruhande, iryo tangazo rianshimangira ko itsinda rishinzwe ubutasi ryanzuye ko ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano n’iza gisirikare z’ibihugu byombi zisubukura umubano zisanganywe.

Komisiyo ihoraho yanzuye kandi ko ikibazo cya M23 kizakemurirwa mu biganiro bikomeje guhuza Leta ya RDC n’imitwe yitwaje intwaro i Nairobi muri Kenya.

Hagati aho Leta ya RDC ntirava ku izima mu gushinja u Rwanda kuba rushyigikira inyeshyamba za M23 zashinzwe n’abahoze muri FARDC batanyuzwe n’uburyo imiryango yabo ifatwa nabi ishinjwa kuba Abanyarwanda.

Ubuyobozi bwa M23 buhakana ko bubona inkunga iyo ari yo yose y’u Rwanda, bugashimangira ko Leta ya Congo ikwiye kubaha uburenganzira nk’ubw’abandi Banyekongo.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *