Igikorwa cyo gushimuta ba basirikare cyakurikiye icy’ubushotoranyi cyakozwe na FARDC ku wa 23 Gicurasi 2022, aho ibisasu byo mu bwoko bwa ’rockets’ byatewe ku butaka bw’u Rwanda.
Ibikorwa nk’ibi byo kurasa ku butaka bw’u Rwanda byabaye mu gihe ingabo za Loni zishinzwe kubungabunga umutekano muri RDC zihari kandi ntizigire icyo zikora mu kurwanya ikwirakwizwa ry’ikinyoma hagamijwe guteza urujijo.
Igikorwa cya vuba aha kije mu gihe FARDC yifatanyije na FDLR mu kurwanya inyeshyamba za M23 zubuye imirwano ahagana mu mpera z’icyumweru gishize zivuga ko zifitanye ibibazo na Guverinoma ya Congo.
Ishimuta ry’abasirikare babiri bo mu ngabo z’u Rwanda ni ikindi kimenyetso cy’uko FARDC ikorana bya hafi na FDLR, umutwe urimo bamwe mu basize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse mu bihe bitandukanye ukaba waragize uruhare mu kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda.
Hagati aho, RDF yasohoye itangazo rigaragaza ko abasirikare bashimuswe ari Cpl Nkundabagenzi Elysee na Pte Ntwari Gad bakaba bari mu maboko ya FDLR mu Burasirazuba bwa Congo.
Iri tangazo rihamagarira abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukorana na FDLR abo basirikare bakarekurwa mu maguru mashya.
Byongeye, RDF yasabye urwego rw’ingabo zishinzwe gukora igenzura ry’imipaka mu karera k’ibiyaga bigari (EJVM), hagendewe ku nshingano zarwo kugira uruhare mu kurinda umutekano w’aba basirikare no gufasha mu nzira yo kubagarura mu Rwanda.
Uru rwego rufite icyicaro mu Mujyi wa Goma, rwatangijwe muri Nzeri 2012 rukaba rugizwe n’inzobere mu bya gisirikare zo mu bihugu byo mu muryango w’akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR). Rukora igenzura n’iperereza ku bibazo by’umutekano muke. Mu cyumweru cyashize, RDF yandikiye EJVM isaba ko ikora iperereza ku bisasu byatewe mu Karere ka Musanze na Burera mu Majyaruguru y’u Rwanda.
Mu gihe imirwano ikomeje gushyamiranya ingabo za FARDC na M23, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagerageje gukururira u Rwanda muri aya makimbirane. Nyuma y’iraswa ry’ibisasu ku butaka bw’u Rwanda mu cyumweru gishize, guverinoma ya RDC yitwaye nk’aho nta cyabaye. Aho gusaba imbabazi u Rwanda n’abaturage barwo, bamwe mu bategetsi muri iki gihugu bijanditse mu bikorwa by’ivangura bigamije kwibasira Abanyarwanda.
Ku rundi ruhande, Guverinoma ya RDC yananiwe gukemura ibibazo by’umutekano wayo imbere mu gihugu yiyemeje guhungabanya ubukungu bw’u Rwanda ihagarika ingendo za RwandAir muri RDC.
Abasesenguzi mu by’umutekano basanga RDC iri guteza ibibazo, igashinja ibinyoma yitwaje amakuru ayobya, ibintu bifite ingaruka zikomeye ku karere.
Abayobozi muri guverinoma y’u Rwanda bavuze ubutitsa ko ishyigikiye ko ibihugu byombi bibana neza. Bakomeje kwerekana ubushake bwa leta mu gushyigikira umubano w’ibihugu byombi ndetse n’ingamba zose z’akarere zigamije gusigasira umutekano mu Burasirazuba bwa RDC nta buryarya, nk’uko biri mu murongo wa ICGLR; ingamba zigamije amahoro, umutekano n’ubutwererane hagati ya Congo n’akarere kimwe n’ibiganiro by’i Nairobi.
Igihe kirageze ko RDC yubahiriza gahunda nziza z’akarere kandi ikoroshya guteza ibibazo. Imikoranire ikomeje kuranga FARDC na FDLR ni iyo kunengwa ndetse ikwiye kwamaganwa n’abakunda amahoro bose. MONUSCO ikeneye gushyira mu bikorwa inshingano zayo ndetse ikarekera aho kurebera cyangwa kwivanga mu bibazo.
Ntibyumvikana uburyo umutwe ushinzwe gutabara (FIB), urwego rwihariye rwa MONUSCO rwashyizweho mu 2013 rufite inshingano zo gutsinsura imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR rushobora kurebera mu gihe FDLR yifatanyije na FARDC.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900